Rwanda: Hari abemerewe gushyingiranwa muri iyi minsi
Icyakora,yavuze ko hari abantu bashobora kuba bafite impamvu zumvikana aho yatanze urugero rw’abashobora kuba bavuye hanze baje gushyingiranwa hanyuma iki cyemezo kikabagonga kandi bagomba gusubirayo.
Yagize ati “Imihango yose y’bukwe iri mu bikorwa byahagaritswe.Turagira inama abari babufite kubusubika.Niba wari wateguye ibirori byiza cyane muri abantu barenga 200,300,ijana na mirongo ingahe,nyabuneka bisubike bijye mu kwa mbere n’abo wari kuzabikorera bazagufashe,ubahe akanya nimubyumvikanaho bazaguhereho.
Ariko ntabwo twirengagije ko hari igihe bishoboka ko umukwe n’umugeni bashobora kuba nta yandi maburaburizo bafite.Ntanze nk’urugero hari ibyagiye bigaragara mu nzego z’ibanze ugasanga abantu bavuye hanze, umukwe,umugeni bavuye hanze cyangwa se umwe yavuye hanze aricyo kimuzanye kandi agomba gusubirayo.
Aho rero bimaze gusuzumwa no kuganirwaho,icyerekezo cyari uko bisubikwa ariko igihe bimeze bityo nta yandi maburaburizo,abo twabasaba ko bakwegera ubuyobozi bw’umurenge cyangwa ubw’inzego zibanze ariko nabwo ntabwo tubigira ibirori.Ni serivisi kuko Umurenge urakora,kuwa mbere kugeza kuwa Gatanu.Ujya gushaka icyemezo cy’ubutaka ukakibona n’izindi serivisi.
Turakora uko itegeko ribigena mu ngingo yaryo ya 177 iteganya iyo serivisi ivuga ko umugeni aherekezwa n’abantu 2.Uwo mu muryango we n’uwamwambariye [Parain cyangwa Maraine].Tuzabikurikirana twe n’inzego dufatanyije zirimo polisi n’izindi, kugira ngo na nyuma y’aho batagira ibindi birori bajyamo.
Minisitiri Shyaka yavuze ko iyi serivisi yihariye izahabwa abashyingirwa,bazashyiraho izindi nzego kugira ngo umuyobozi w’umurenge atariwe ufata icyemezo wenyine kuri iyo serivisi.
Mu gusoza ijambo rye,Minisitiri Shyaka yagize ati “Turasaba ko abafite ubukwe babushyira umwaka utaha.”
Minisitiri Shyaka yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kidatereteka bityo Abanyarwanda bakwiriye kugiha agaciro bakirinda kwica amabwiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda.