Rwanda: Hasobanuwe impamvu abandura Coronavirus bakomeje kwiyongera cyane

Ku ifoto ni Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko usibye abatwara amakamyo, ikindi cyazamuye imibare y’abandura Coronavirus ari ubwandu bwagaragaye mu Karere ka Rusizi

Kuva tariki ya 3 Kamena ubwo ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zafungurwaga, abantu bamaze kugaragara baranduye Coronavirus mu Rwanda ni 185, umubare munini wagaragaye kuri uyu wa 14 Kamena 2020 aho babaye 41.

Ni imibare igaragaza ubwiyongere buri hejuru mu bwandu, ubu Akarere kibasiwe cyane ni Rusizi kubera ubwandu bw’abantu bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aka karere kamaze kugira abarwayi barenga 120.

Kuri uyu wa Gatandatu hagaragaye abantu 31 na none biganjemo ab’i Rusizi, barimo abaturutse hanze n’abari mu miryango irimo abagaragawemo uburwayi mu minsi ishize.

Ni nako byagenze kuri iki Cyumweru aho mu barwayi 41 bagaragaye, bose ari abo mu miryango n’ubundi yari yaragaragayemo uburwayi mbere, ubwo hakorwaga ibikorwa byo gupima urugo ku rundi.

Uko byakorwaga, ni uko mu rugo rumwe cyane mu mirenge yegereye umupaka, bapimaga umuntu ukunda gukora ingendo cyane, hanyuma aho basanze yaranduye bakazagaruka bagapima n’abandi bose.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko ubu bwiyongere bw’abanduye bushingiye ku mpamvu zizwi uhereye mu batwara ibicuruzwa bambukiranya imipaka, kandi ko imirimo yabo itari guhagarara kuko ari ingenzi ku gihugu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA ko usibye abatwara amakamyo, ikindi cyazamuye imibare, ari ubwandu bwagaragaye mu Karere ka Rusizi aho kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo birenga ibihumbi birindwi mu minsi nk’icumi gusa.

Yagize ati “Uko upima abantu benshi, niko wongera amahirwe yo kubona abafite ubwo burwayi. Imiterere y’utwo turere duhana imbibi n’ibindi bihugu ishobora kuguha ikindi gisobanuro cy’uko kurwanya iki cyorezo ntabwo ushobora kubikora igihugu ukwacyo, ukeneye gufatanya n’abandi kuko iriya virus kwambuka ni iminota, abantu bambuka mu buryo butemewe n’amategeko baba babaye ikiraro cy’ubwo burwayi.”

Dr Nsanzimana yavuze ko uko abantu bongera ingendo, bajya mu ntara, bakora imirimo itandukanye bitagereranywa n’igihe bari muri gahunda ya guma mu rugo kuko ibyago byo kuba virus yagenda mu bantu byiyongera.

Yavuze ko hari impungenge ku mubare w’abarwayi uri kwiyongera ariko ko hagomba kurebwa niba ari izituma abantu basubira mu rugo cyangwa se niba hakomeza gukazwa ingamba mu bundi buryo.

Ati “Ibyo bipimo kuba byarazamutseho gato, impungenge zirahari ariko akazi kacu ni ukugira ngo turebe tuti ese izo mpungenge ni za zindi zituma abantu basubira mu rugo, ni za mpungenge zituma abantu bafata ingamba cyangwa bakumva ko ka gapfukamunwa usohotse ugafite aribyo byiza cyane kurusha kuguma mu rugo utagafite. Ni ibintu tugenda tureba buri munsi.”

Yakomeje avuga ko buri byumweru bibiri hakorwa ubushakashatsi ahantu hatandukanye ndetse ko nko mu Mujyi wa Kigali buteganyijwe guhera kuri uyu wa Mbere, ahazafatwa ibipimo ahantu hatandukanye.

Ati “Ikidutera impungenge twe ni ugupima utunguranye ukabonamo abarwayi.”

Ubu bushakashatsi bwari bwarateganyijwe na mbere y’uko imibare yiyongera, aho muri gahunda harimo ko mu gihe abamotari bazatangira gukora, ingendo z’intara zikongera gukorwa, hazafatwa ibipimo hakarebwa niba nta bwandu bushya buhari.

Ati “Ni nabyo twakoze i Rusizi buriya ku munsi wa mbere. Nta kibazo twahabonaga kugeza ubwo dutangiye gukeka ko ibihugu bituriye kariya karere hashobora kuba hari imibare izamuka, dukora ubushakashatsi nk’ubwo dutunguranye, dupima abantu 200 hari ku itariki 31 Gicurasi, nibwo twabonye abantu batanu i Rusizi tutari tuzi aho bashamikiye.”

Dr Nsanzimana yavuze ko nubwo Rusizi na Kirehe ari uturere twibasiwe cyane, bitavuze ko ahantu iki cyorezo kidahari, aho yatanze urugero ku bwandu buheruka kugaragara muri Kigali.

Ati “No muri Kigali mu minsi itanu ishize hari abo twahabonye […] Umurwayi umwe twabonye yari afitanye isano n’utu turere tubiri, bigaragara ko ashobora kuba yarakoze urugendo hariya akaza i Kigali ariko akaza kugaragara agapimwa n’abo bahuye nabo bagera kuri batatu baje kugaragara mu cyumweru gishize nabo barapimwa.”

Ahandi yatanze urugero ni mu Karere ka Nyamasheke kegeranye n’aka Rusizi, ahagaragaye umuntu wari umushoferi waje kugaragara arapimwa, hanyuma n’uwo babana mu rugo nawe arapimwa asanganwa uburwayi.

I Rubavu naho haboneka abarwayi ariko bose ni ababa binjiye bavuye muri RDC, bagapimwa ndetse bagashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.

Ati “Utundi turere nta barwayi bari kugaragaramo mu by’ukuri, dufata ibipimo ubundi dukurikije ko hari ikibazo turi kuhabona, ariko hari n’ibifatwa kuko hari abantu bagaragaje ibimenyetso cyangwa se hari uvuga uti yinjiye aturuka ahantu hatizewe reka tumukurikirane.”

Kugeza ubu, mu Rwanda hamaze kugaragara abantu banduye Coronavirus 582, barimo babiri bitabye Imana na 332 bakize. Ibipimo bimaze gufatwa nabyo bikomeje kwiyongera kuko ari 91 151.

@igicumbinews.co.rw