Rwanda: Hatangajwe amavugurura mu byiciro by’ubudehe

Ibyiciro by’ubudehe bisanzwe bigenderwaho mu Rwanda byahinduriwe amazina, ubu bikazajya byitwa amazina hakurikijwe inyuguti zikoreshwa mu kwandika, bikaba kandi ari bitanu (5) mu gihe mbere byari bine.

Iby’ibyo byiciro byasobanuwe na Minisirtiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kamena 2020.

Icyiciro kibanza ni icya A, iki kirimo abantu bishoboye, bafite ubushobozi bugaragara, mbese abo mu kinyarwanda bita ‘abakire’, bashobora no guhanga imirimo.

Icyiciro gikurikira ni icya B, kirimo abantu na none bafite uko babayeho, badakeneye ubasunika kuko babasha kwibonera ibyo bakenera mu ngo zabo n’ubwo baba nta modoka bafite cyangwa inzu zigerekeranye (étage), babayeho neza.

Icyiciro cya C, kirimo abantu Abanyarwanda bavuga ko ari abakene ariko umuntu wo muri iki cyiciro ni wa wundi uramutse umuhaye akantu gato yahita azamuka. Ni umuntu udakambakamba kuko ashobora gukora, akaba yatera imbere akajya mu cyiciro cya B.

Icyiciro cya D, iki kirimo abantu bakennye badafite imbaraga zihagije zo gukora. Uyu akeneye ubufasha bwisumbuye kugira ngo abashe kubaho no kuzamuka.

Icyiciro cya E ari cyo cya nyuma, iki ni icyiciro cyihariye kuko kirimo imiryango irimo abantu batabasha gukora na gato, bakennye cyane, harimo abantu bashaje cyane cyangwa bafite ubumuga bukabije ku buryo bigaragara ko uwo muntu ari uwa Leta n’abaturage bamufasha kubaho.

Abo muri iki cyiciro cya E, ngo nta n’imihigo basabwa yo kugira ngo babe bazamuka mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe abo muri D na C bazajya basinya imihigo ivuga ko mu myaka ibiri bazaba bazamutse mu cyiciro.

@igicumbinews.co.rw