Rwanda: Hatangajwe igihe abarimu batsindiye imyanya bazayishyirirwamo

Gahunda yo gushyira abarimu mu myanya yatumye abayobozi bakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi bahagarikwa, iri hafi kugana ku musozo aho mu Cyumweru gitaha byitezwe ko abagomba kuba bahawe imyanya bose bazaba bamenye aho bazigisha.

Iyi gahunda ni yo yatumye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaza ko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Ndayambaje Irenée; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Tumusiime Angelique n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB, Ngoga James, bose bahagaritswe ku mirimo yabo kubera “kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye”.

Hahise hashyirwaho intsinda ryihariye rigomba kugenzura ikibazo cyabayeho ndetse rigahita rishyiraho umurongo ufasha mu kugikosora.

Leta iri muri gahunda yo gushyira mu myanya abarimu bashya 7214 muri uyu mwaka w’amashuri wa 2020 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Muri iyi gahunda yo gushaka abarimu bashya harimo 3799 bagenewe amashuri abanza, 3415 bo mu yisumbuye na 386 bagenewe amashuri y’imyuga.

Nyuma y’uko abayobozi ba REB bahagaritswe, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangarije abanyamakuru ko habayeho ubukererwe abarimu ntibashyirwe mu myanya ku gihe. Ati “Urabona amashuri yatangiye, twagombaga kuba dufite abarimu, habayeho gukererwa.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubu hashyizweho itsinda rigomba gukurikirana uburyo abarimu bashyirwa mu myanya mu buryo bwihuse kandi buciye mu mucyo.

Ati “Buriya bari abarimu barenga 7800 bagomba gushyirwa mu myanya kandi dufite icyuho cy’abarimu bageze mu bihumbi 19 na 20. Byumvikane ko iyo bikorwa mu buryo nyabwo, abarimu bose bagombaga kuba barashyizwe mu myanya, akaba aricyo kigiye gukorwa kugira ngo aba babe bagiye mu myanya mu gihe tugitegura n’abandi bagomba kwinjira. Byose bigiye gukorwa mu buryo budasanzwe kandi bwihuse.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubwo buryo budasanzwe buzajyana n’imikorere y’itsinda ryashyizweho rigomba gusesengura ikibazo cyabayeho rikanagishakira umuti.

@igicumbinews.co.rw