Rwanda: Ibibazo byibazwa cyane ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu n’ibisubizo byabyo

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda iheruka gutangaza ko yashyize mu kazi abarimu barenga ibihumbi 17 bitabasabye kubanza gukora ibizamini ahubwo hashingiwe ku manota bagize mu mashuri yisumbuye cyangwa muri kaminuza.

Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kuziba icyuho cy’umubare munini w’abarimu bari bakenewe mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye ngo ujyanishwe n’ibyumba by’amashuri byongerewe mu gihugu hose.

Mineduc yatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi 11 bashyizwe mu myanya badakoze ibizamini by’akazi ndetse batarize uburezi bahawe amasezerano y’umwaka umwe [ashobora kongerwa undi mwaka umwe gusa], basabwa kwiga uburezi mu gihe cy’imyaka ibiri kugira ngo babone guhabwa aka burundu.

Iyi minisiteri itangaza ko mu gushyira abarimu mu myanya mu cyiciro cya gatatu, mu mashuri abanza hasabye abarimu 27,372, abujuje ibisabwa ni 19,817; umubare w’abakenewe ni 15,439 mu gihe 15,001 aribo bamaze gushyirwa mu myanya.

Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abujuje ibisabwa ari 13,576. Abashyizwe mu myanya ni 2699 mu gihe abarimu bakenewe ari 5008.

Abarimu bari gushyirwa mu mirimo mu gihe icyiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza (1-3) giteganyijwe gutangira tariki ya 18 Mutarama 2021.

Mu gushyira mu myanya abarimu mu bice bitandukanye hari byinshi wamenya ku byibazwa ku byashingiweho n’igikorwa mu korohereza aboherejwe kure kuba bakorera hafi.

Ikibazo: Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw’abategereje kubona umwanya (Wait list). Muri iki gikorwa, sinashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye imyanya, ubwo byagenze bite?

Muri iki gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya, habanje gushyirwa mu myanya abakoze ibizamini mu 2019 bari kuri ‘wait lists’ zatanzwe n’uturere ndetse n’abakoze ibizamini mu 2020. Mu cyiciro cya gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya aho harebwaga abatanze ‘trancsripts’, abari bakiri kuri ‘wait list’ batabonye imyanya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ni bo bahereweho bahabwa imyanya.

Hari amasomo amwe n’amwe usanga imyanya ari mike ugereranyije n’abakoze ikizamini bakagitsinda bamwe bakaba bakiri kuri ‘wait list’. Amwe muri aya masomo afite abakandida benshi bagitegereje ni nka Geography (A0), Economics (A0) na History (A0). Ikindi usanga hari amasomo yigishwa gusa mu mashuri nderabarezi (TTCs) ugasanga na ho hari abakandida benshi kandi imyanya muri TTCs ari mike. Ayo masomo ni nka ‘Foundation of Education’, na ‘Special Needs and inclusive Education’.

Iyo urebye usanga abatanze transcripts basabye akazi ku masomo ahuye n’ay’abasigaye kuri ‘wait list’ batarahawe imyanya mu cyiciro cya gatatu.

Ikibazo: Muri iki cyiciro cy’abatanze indangamanota (transcripts) abantu twize UR-CE ntitwahawe amahirwe yo kubona akazi nk’abandi kubera ko twakoze ‘majoring’ mu isomo rimwe. Twumva twarenganyijwe.

Igisubizo: Mu gutanga imyanya, hagendewe ku isomo umuntu yasabye kwigisha (Post applied for) hagaherwa ku wagize amanota menshi hitawe nanone ku karere umuntu yasabyemo akazi.

Urugero: Hari aho umukandida yasabye ‘History’ na ‘Geography’ ku rwego rwa A0 undi agasaba ‘History’ ku rwego rwa A0. N’ubwo abo bakandida baba barize bimwe, hitabwaga ku mwanya uhuye neza n’ibyo umukandida yasabye.

Ikibazo: Nasabye akazi mu karere mbarizwamo none mwampaye akazi mu kandi kari kure y’urugo rwanjye, birashoboka ko umuntu yafashwa agahabwa akazi aho abarizwa?

Igisubizo: Mu gikorwa cyo gushyira mu myanya abarimu (placement), hitawe ku karere umukandida yasabyemo akazi, hagaherwa kandi ku manota menshi muri buri somo, muri buri karere. Mu gihe hari umukandida usigaye atabonye akazi mu karere yasabyemo, yashakirwaga umwanya w’akazi mu kandi kagifite imyanya ariko bigakorwa hagendewe ku bakandida bafite amanota yo hejuru kuri buri somo/umwanya.

Ni yo mpamvu hari abakandida bisanze babonye imyanya mu turere twa kure y’aho basabye akazi. Bityo rero, guhindurirwa aho umuntu yabonye umwanya/akazi mu gihe ari mu turere dutandukanye bikorwa mu buryo busanzwe, “mutation”.

Ikibazo: Ese ko nagize amanota menshi mu karere nakoreyemo ikizamini, none nkaba mbona hari uwo mwahaye umwanya mu kandi kandi murusha amanota, ubwo hagendewe kuki?

Igisubizo: Hari byinshi byagendeweho mu gushyira mu myanya abakandida. Birimo kureba akarere umuntu yasabyemo akazi, akaba ari ho ahabwa amahirwe ya mbere yo kubona umwanya/akazi mu gihe uhari, ibi kandi byakozwe mu turere twose; umukandida utabonye umwanya mu karere yasabyemo akazi harebwaga niba hari utundi turere twasigaranye imyanya ku isomo runaka, bityo abakandida basigaye batabonye imyanya mu turere basabyemo bagashyirwa mu myanya muri utwo turere haherewe ku bafite amanota yo hejuru.

Ikibazo: Ese kuki abantu twize ‘History’ na ‘Geography’ tutabona imyanya haba hari umwihariko kuri twe?

Igisubizo: Nta mwihariko uhari, imyanya iratangwa ku masomo yose, ariko hari amasomo afite imyanya mike kandi hari abakandida benshi basabye akazi kuri ayo masomo.

Ikibazo: Ese ko nari ku rutonde rw’abatanze indangamanota none nkaba mbona mutampaye umwanya, byagenze bite?

Igisubizo: Abatanze indangamanota ‘transcripts’ bose ntabwo babonye imyanya kubera ko byaterwaga n’imyanya ikenewemo abakozi yatanzwe n’uturere hagendewe kuri buri somo.

Ikibazo: Hari bamwe mu barimu batangiye akazi 01/12/2020 bakaba batarahembwa. Byagenze bite?

Igisubizo: Iki kibazo kirazwi, kiri gukurikiranwa. Hari aho habaye kubanza kunoza ibijyanye n’amadosiye y’abakozi bashya bajya mu myanya/akazi bituma bamwe mu barimu babona amabaruwa abashyira mu kazi bitinze. Hari n’abandi batatanze ku gihe ibyangombwa byasabwaga kugira ngo abarimu bose bahemberwe icyarimwe. Ku bufatanye n’uturere n’izindi nzego bireba, imishahara izaba yabonetse bitarenze Mutarama 2021.

Ikibazo: Ese ko ku rutonde mwatangaje hari abantu bahawe umwanya urenze umwe?

Igisubizo: Ni byo iri ni ikosa ryabaye. Ryarakosowe imyanya ihabwa abandi bakandida hagendewe ku byasabwaga.

Ikibazo: Kuki hari abakandida bashyizwe mu myanya batarize uburezi kandi ababwize bose batarahabwa akazi?

Igisubizo: Mu gutanga akazi harebwaga abakandida basabye akazi ko kwigisha isomo haherewe ku bize uburezi. Hari aho byagaragaye ko abize uburezi ari benshi ugereranyije n’imyanya ihari. Icyo gihe abize uburezi bamwe ntibabonaga imyanya. Ku rundi ruhande, hari igihe hari isomo ryabaga rifite imyanya myinshi bikaba ngombwa ko n’abatarize uburezi bahabwa akazi.

Ikibazo: Ni iyihe gahunda ihari yo gufasha abarimu batize uburezi kandi bahawe akazi ko kwigisha?

Igisubizo: Abarimu batize uburezi bahawe akazi mu byiciro byose by’amashuri bazakorera ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa inshuro imwe. Muri icyo gihe, uyu mukozi asabwa kwiga amasomo ajyanye n’iby’Uburezi mu gihe kitarenze imyaka ibiri ndetse hakaba hari na gahunda y’amahugurwa yo kubongerera ubushobozi mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize.

Ikibazo: Ese mwamfasha iki kugira ngo ngere aho mwanyohereje ko ingendo zitemewe?

Igisubizo: Minisiteri y’Uburezi iri kuganira n’inzego zitandukanye bireba mu rwego rwo gufasha abarimu bashyizwe mu myanya kugera mu turere bazakoreramo, haba mu buryo bw’ingendo ndetse n’impushya zo kuva mu karere kamwe ujya mu kandi muri iyi gahunda ya ‘Guma mu Karere’.

Ikibazo: Ese abacikanywe no gutanga ibyangombwa bisaba akazi, hari andi mahirwe yo kuzinjira mu mwuga wo kwigisha?

Igisubizo: Amahirwe arahari, amakuru ajyanye n’akazi ko kwigisha azakomeza gutangazwa uko imyanya izajya igenda iboneka.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko uwaba afite ikindi kibazo yakinyuza kuri e-mail teacherplacement@reb.rw bitarenze ku wa 15 Mutarama 2021 kugira ngo ikibazo cye gisuzumwe ahabwe igisubizo.

 

 

@igicumbinews.co.rw