Rwanda: Ibiciro bya Mazutu na Lisansi byazamutse

Urwego rw’igihugu Rushinzwe kugenzura imirimo imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), rwatangaje ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byazamutse, aho Lisansi yazamutseho 31Frw igera ku 1,256Frw kuri Litiro mu gihe Mazutu yiyongereyeho 61Frw igera ku 1,201 kuri Litiro.



RURA ivuga ko ibi biciro bigomba kubahirizwa uhereye Tariki ya 6 Werurwe 2022 kugeza Tariki ya 5 Gicurasi 2022.

Ikavuga ko ibi biciro bitazamuka cyane nkuko byakagombye bitewe nuko kuva muri Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje kwigomwa amahooro ava ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri Peteroli.



@igicumbinews.co.rw