Rwanda: Ibikorwa byari byarafunzwe byongereweho ibyumweru bibiri

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 1 Mata 2020 yanzuye ko igihe cyo gufunga ibikorwa bitandukanye n’imipaka y’igihugu cyongerwaho ibyumweru bibiri mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference) mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko kubera intera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, imipaka yose ifunzwe, ko abadafite ibikorwa byihutirwa cyangwa abashobora gukomeza akazi bagomba kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, hari hamaze gushira iminsi 11 muri 14 yari yagenwe. Nubwo imibare igaragaza ubwandu bushya bwa Coronavirus nayo ikomeje kuzamuka, ariko itanga icyizere. Nta bwandu burahererekanywa hagati mu gihugu.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus atahuwe mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, mu gihugu hamaze kuboneka abantu 82 banduye Coronavirus.

Perezida Kagame mu butumwa yatanze ku wa 27 Werurwe 2020 yahumurije Abanyarwanda mu bihe igihugu kiri mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

Yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’amabwiriza agamije ko iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira hose, bakihanganira ingorane zose yaba yarabateye.

Kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi; ni bimwe mu byo Perezida Kagame yashishikarije Abanyarwanda gukurikiza muri ibi bihe.

Ibyemezo byose by’Inama y’Abaminisitiri 

I. Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro (23:59):

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

II. Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo Cyorezo.

III. Mu bindi

a. Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19. Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

b. Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe

Dr Edouard Ngirente

 

@igicumbinews.co.rw