Rwanda: Ibikorwa by’imidagaduro mu mahoteli n’utubyiniro byahagaritswe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyamenyesheje amahoteli, amacumbi, restaurant, utubari n’utubyiniro ko hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa by’imyidagaduro bituma abantu benshi bahura bihagaritswe.

Mu itangazo RDB yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yibukije ibi bigo gushyiraho ibikoresho by’isuku ku babigana, birimo kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe, kandi bigashyirwa aho ababigana binjirira.

Iyo baruwa ikomeza isaba ibyo bigo “Kuba muhagaritse ibikorwa byose by’imyidagaduro (amatorero abyina/live bands, utubyiniro, imikino kuri billiard n’ibindi bintu bituma abantu begerana cyane, kugeza muhawe andi mabwiriza.”

“Abakiliya ba restaurant bakirwa bicaye bagomba kubahiriza byibura intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi. Ibi bigomba kubahiriza kandi bukagenzurwa n’abayobozi b’ibigo byavuzwe haruguru.”

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu umunani banduye Coronavirus, ndetse hafashwe icyemezo cyo gufunga amashuri n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ndetse kubera uburyo iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, icyo gihe gishobora kongerwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.
Iyi ndwara yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero, akwirakwira igihe umuntu uyirwaye yitsamuye cyangwa agakorora, ayo matembabuzi akagera ku wundi muntu binyuze mu kuyakoraho, akaza kwikora ku mazuru, ku munwa cyangwa mu maso.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo gukaraba intoki, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

@igicumbinews.co.rw