Rwanda: Ibikorwa by’Imikino byose byahagaze kugeza mu kwezi kwa cyenda

Ku ifoto ni Munyangaju Aurore Mimosa Minisitiri wa Siporo

Amarushanwa y’imikino yose cyangwa ibindi bikorwa by’imikino harimo no kwitoza ntibyemewe mu Rwanda kugeza muri Nzeri, 2020. Ni icyemezo cya Minisiteri y’Imikino kigamije kurinda ko icyorezo cya Covid-19 kiyongera mu Banyarwanda.

Ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe by’agateganyo mu Rwanda kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko hatangajwe umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus mu Rwanda.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru FERWAFA yanditse isubiza Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa (CAF) ko itegereje icyemezo cya Guverinoma ku bijyanye niba imikino ya rusange izakomorerwa, bityo imenyesha ko icyemezo cya nyuma ku gukomeza cyangwa gusubika Shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda kizatangazwa tariki 30 Gicurasi, 2020.

Inama yahuje abayobozi b’impuzamashyirahamwe y’imikino yose mu Rwanda na Minisiteri y’imikino yaraye ibaye yemeje ko ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’imikino bihagarara kuzageza muri Nzeri, 2020.

Ibi bivuze ko imikino y’Igikombe cy’Amahoro na Shampiyona y’umupira w’Amaguru uyu mwaka (2019-2020), imikino isigaye itazakinwa.

Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru yasubitswe APR FC ya mbere n’amanota 57 mu mikino 23 ifitanye umukino na Espoir FC, ku mwanya wa kabiri Rayon Sports ifite amanota 51 mu mikino 24.

Iki cyemezo kigomba gukurikirwa no kurangiza impaka ziri mu bakunzi b’umupira bakomeje kwibaza niba APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo ikwiye guhabwa igikombe, amakipe ari inyuma na yo agafatirwa ibyemezo bijyanye n’imyanya ariho.

@igicumbinews.co.rw