Rwanda: Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 101 Frw

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira kubahirizwa guhera ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.

RURA yatangaje ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri Litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,054 kuri Litiro.

Ibi biciro byiyongereyeho 10% bitewe ahanini n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahaga na byo byiyongereye ku buryo bukabije. Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho 30% naho icya Mazutu cyo cyiyongeraho 26% ku isoko mpuzamahanga.

RURA yaherukaga gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli muri Mutarama 2021, aho igiciro cya lisansi cyari ku mafaranga 987 bivuze ko cyiyongereyeho 101 Frw naho icya Mazutu ni 962 Frw cyiyongereyeho 92 Frw.

 

 

@igicumbinews.co.rw

About The Author