Rwanda: Igihe cyo kuguma mu rugo cyongerewe

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatanu yongereye iminsi yo kuguma mu rugo kugeza tariki 30,Mata,2020.

Ibi bikuye mu itangazo ibiro bya Minsitiri w’intebe w’u Rwanda bimaze gutangaza ko guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) byongerewe igihe kugeza tariki 30 z’uku kwezi kwa kane.

Ibi biro bivuga ko uyu ari umwanzuro wafashwe n’inama y’abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Hari hasigaye umunsi umwe ngo hashire ibyumweru bine u Rwanda rufashe izi ngamba zigamije kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Iyi nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu kandi yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’iki cyorezo ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

@igicumbinews.co.rw