Rwanda: Imfungwa n’abagororwa bagiye gukingirwa Coronavirus
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu muri gereza zose ziri mu gihugu hatangira ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu gihugu hose hatangiye ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19, nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rwakiriye inkingo za mbere zakozwe n’ibigo birimo AstraZeneca na Pfizer.
RCS ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, icyo gikorwa kizakomereza mu magereza.
Yagize iti “RCS dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima turatangira igikorwa cyo gukingira imfungwa n’abagororwa bari mu ibyiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID-19 harimo abafite imyaka 65 no hejuru, abafite uburwayi budakira ndetse n’abamugaye.”
Hashize igihe muri gereza zitandukanye hagaragara imfungwa n’abagororwa benshi banduye icyorezo cya COVID-19.
Ingamba zigamije gukumira icyo cyorezo mu magereza zarafashwe hagamijwe kugikumira. Zirimo gushyira mu kato abagaragayeho ubwandu no kubakurikirana kugira ngo bakire. Hari kandi gukomeza kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera byibura ya metero hagati y’umuntu n’undi.
Kwikingiza ni ubundi buryo bwitezweho guhashya icyo cyorezo cyibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange.
Biteganyijwe ko bitarenze muri Kamena 2022, abagera ku ijanisha rya 60 mu Rwanda bazaba bamaze gukingirwa ari nabwo hazaba hari icyizere cyuzuye cyo guhashya ubwandu bushya.
@igicumbinews.co.rw