Rwanda: Iminsi ya Guma mu rugo yongerewe




Guverinoma y’u Rwanda yongereye iminsi ya gahunda ya Guma mu rugo mu uturere 8 twari tuyisanzwemo n’umujyi wa Kigali, aritwo Burera, Gicumbi, Nyagatare, Rutsiro, Rwamagana, Kamonyi, Rubavu na Musanze.



Ni ukuvuga ko utu turere, abadutuye bazakomeza ku guma mu rugo nyuma y’iminsi 10 yari yarateganyijwe n’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana, yari kuzarangira Tariki 27 Nyakanga 2021, hakaba hongereweho indi minsi 5 izarangira Tariki 31 Nyakanga 2021, mu rwego rwo gukimira icyorezo cya Coronavirus nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibitangaje.



Muri iri ritangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, nta cyemezo gishya kindi kirimo kinyuranye n’ibyari byemejwe n’inama y’Abaminisitiri iheruka



Abaturage barakomeza kwibutswa ko batagomba kuva mu rugo, kereka bagiye muri Serivisi z’ingenzi zirimo uz’ubuvuzi cyangwa guhaha.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

Mu uturere tutari muri gahunda ya Guma mu rugo, bo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi ni 5PM hanyuma bakagera mu rugo 6PM, bakahava 4PM.

 

Kanda hasi usome ibyemezo byose:

About The Author