Rwanda: Imvura imaze guhitana abantu 15 hirya no hino mu gihugu

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije , Fatina Mukarubibi yatangaje ko imvuya nyinshi imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu imaze guhitana ubuzima bw’abantu 15.

Guhera mu Ukwakira uyu mwaka mu bice bitandukanye by’igihugu hagaragaye imvura nyinshi kurusha iyari isanzwe.

Ni imvura y’umuhindo Minisiteri y’ibidukikije igaragaza ko ubwinshi bwayo bwatewe n’uruhurirane rw’imiyaga ituruka mu nyanjya y’u Buhinde n’ituruka mu ishyamba rya Congo.

Mu kiganiro Kubaza bitera Kumenya cyatambutse kuri Radiyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije , Fatina Mukarubibi yavuze ko imvura imaze guhitana abanyarwanda 15 ikangiza n’ibindi bikorwa byinshi.

Yagize ati “Muri iyi minsi imvura yabaye nyinshi, ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu 15 n’amatungo ndetse hangiritse imyaka iri mu mirima, imihanda, ibiraro amashuri. Ahibasiwe cyane ni mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.”

Mu guhangana n’ibyo biza, Mukarubibi yavuze ko hakozwe ikarita igaragaza ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza ndetse n’ibigomba kuhakorwa mu rwego rwo kurwanya isuri inashobora gutera imyuzure.

By’umwihariko muri ibi bihe, yasabye abaturage kuzirika ibisenge, guca imirwanyasuri no gusibura inzira z’amazi kandi bagatanga amakuru igihe hari ahabaye ibibazo by’ibiza.
Mu ngamba z’igihe kirekire, Mukarubibi yavuze ko hari imirimo irimo ikorwa mu rwego rwo kurinda no gusubiranya icyogogo cya Sebeya kuko umugezi wa Sebeya nawo wagiye uteza ibiza mu myaka ishize.

Hari kandi gusaba abubaka gushyiraho uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge by’inzu.

Mu rwego rwo gukumira ko ibiza by’imvura byangiza ibikorwaremezo nk’imihanda n’ibiraro , Mukarubibi avuga ko begereye inzego zibishinzwe kugira ngo bijye byubakwa habanje kwegeranywa amakuru ya tekiniki azatuma ibyubatswe biramba.
Yatanze urugero rw’ikiraro cya Nyabarongo cyajyaga kirengerwa n’amazi mu bihe by’imvura, ubu bikaba byarakosowe.

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa no mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ndetse imaze guhitana abasaga 250. Kimwe cya kabiri cy’abapfuye ni abo muri Kenya, mu gihe yagize ingaruka ku baturage basaga miliyoni eshatu.

Biteganyijwe ko muri uko kwezi imvura ikomeza kugwa ari nyinshi.

@igicumbinews.co.rw