Rwanda: Imvura yaraye iguye yishe abantu 65

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye ubuzima bw’abaturage 65 hirya no hino mu gihugu, ikangiza ibikorwa remezo birimo ibiraro n’inzu.

Mu makuru amaze gukusanywa na Minisiteri ibishinzwe, bigaragara ko mu karere ka Gakenke hapfuye abantu 22, muri Nyabihu hapfuye 18, Muhanga hapfa 12, Musanze hapfuye 6, Ngororero hapfa 5, Rulindo hapfa umwe na Rubavu hapfa umwe.

Hangiritse kandi ibikorwa remezo birimo imihanda nk’umuhanda Gakenke-Vunga- Musanze, inzu 91 zasenyutse, ibiraro bitanu byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.

Umuhanda Musanze – Kigali nawo wari wafunzwe n’inkangu ahazwi nko kuri Buranga mu karere ka Gakenke, ariko hakozwe ubutabazi bwihuse wongera kuba nyabagendwa.

Uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.

Minema yijeje ko ubutabazi burakomeza gutangwa ku bagizweho ingaruka n’iyo mvura.

Iti “Ubutabazi burakomeza, abapfushije abantu barafashwa gushyingura ababo, abakomeretse bajyanwe kwa muganga, abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuriwe by’agateganyo ahantu hateganyijwe. Ibikorwa remezo byibasiwe n’inkangu n’imyuzure birakomeza gusiburwa no gusanwa hirya no hino mu gihugu.”

Kubera ko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi, byatumye amazi aba menshi mu butaka byongera inkangu n’ingaruka zazo. Minema yasabye abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

@igicumbinews.co.rw

About The Author