Rwanda: Indi mirenge 50 yo mu turere 13 yashyizwe muri Guma mu rugo yihariye
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko yashyize muri Guma mu rugo, imirenge bigaragara ko ifite ubwandu buri hejuru kugirango ibone uko ikurikiranwa.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryayo, MINALOC, ivuga ko ari icyemezo cyafashwe hashingiwe ku nzego z’ubuzima ndetse n’izindi nzego mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Soma itangazo rya MINALOC
ITANGAZO KU NGAMBA ZO GUKUMIRA ICYOREZO CYA #COVID-19:
Imirenge imwe n'imwe mu turere dutandukanye ishyizwe muri #GumaMuRugo. pic.twitter.com/uM4GMQowq3
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) July 26, 2021
Abatuye iyo mirenge igera kuri 50, yo mu turere 13, barajya muri guma mu rugo guhera kuri uyu wa Gatatu Tariki 28 Nyakanga 2021 kugera Tariki 10 Kanama 2021, bitandukanye n’utundi turere turi muri Guma mu rugo izarangira Tariki 31 Nyakanga 2021.
Imirenge mishya yashyizwe muri guma mu rugo:
1.Mu ntara y’Amajyepfo
a. Akarere ka Ruhango: Imirenge ya Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Kinihira, Ruhango, Byimana.
b. Akarere ka Muhanga: Imirenge ya Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga, Mushishiro.
c. Akarere ka Nyamagabe: Imirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.
d. Akarere ka Huye: Imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu.
e. Akarere ka Nyanza: Imirenge ya Busoro, Kibingo, Kigoma na Kibirizi.
f. Akarere ka Nyaruguru: Umurenge wa Ngera
2. Mu ntara y’Amajyaruguru
g. Akarere ka Rulindo: Imirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.
2. Mu ntara y’Iburasirazuba
h. Akarere ka Kayonza: Imirenge ya Mwiri, Mukarange, Gahini, Murundi, Rukara na Nyamirama.
i. Mu karere ka Bugesera: Imirenge ya Nyamata, Juru, Shyara, Rilima na Ruhuha.
f. Akarere ka Gatsibo: Imirenge ya Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.
3. Mu ntara y’Iburengerazuba
i. Akarere ka Nyamasheke: Imirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.
j. Mu karere ka Rusizi: Imirenge ya Nyakabuye na Gitambi.
K. Mu karere ka Karongi: Umurenge wa Murambi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iravuga ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza muri utwo duce hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Bakazakurikiza amabwiriza aherutse gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda areba uturere turi muri guma mu rugo.
Soma amabwiriza Guverinoma iherutse gutangaza:
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ku ngamba zo kurwanya COVID-19. pic.twitter.com/nh82BarxSp
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 25, 2021
BIZIMANA Desire/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: