Rwanda: Indi mirenge 50 yo mu turere 13 yashyizwe muri Guma mu rugo yihariye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko yashyize muri Guma mu rugo, imirenge bigaragara ko ifite ubwandu buri hejuru kugirango ibone uko ikurikiranwa.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryayo, MINALOC, ivuga ko ari icyemezo cyafashwe hashingiwe ku nzego z’ubuzima ndetse n’izindi nzego mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Soma itangazo rya MINALOC

Abatuye iyo mirenge igera kuri 50, yo mu turere 13, barajya muri guma mu rugo guhera  kuri uyu wa Gatatu Tariki 28 Nyakanga 2021 kugera Tariki 10 Kanama 2021, bitandukanye n’utundi turere turi muri Guma mu rugo izarangira Tariki 31 Nyakanga 2021.

Imirenge mishya yashyizwe muri guma mu rugo:

1.Mu ntara y’Amajyepfo 

a. Akarere ka Ruhango: Imirenge ya Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Kinihira, Ruhango, Byimana.

b. Akarere ka Muhanga: Imirenge ya Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga, Mushishiro.

c. Akarere ka Nyamagabe: Imirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.

d. Akarere ka Huye: Imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu.

e. Akarere ka Nyanza: Imirenge ya Busoro, Kibingo, Kigoma na Kibirizi.

f. Akarere ka Nyaruguru: Umurenge wa Ngera

2. Mu ntara y’Amajyaruguru

g. Akarere ka Rulindo: Imirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.

2. Mu ntara y’Iburasirazuba 

h. Akarere ka Kayonza: Imirenge ya Mwiri, Mukarange, Gahini, Murundi, Rukara na Nyamirama.

i. Mu karere ka Bugesera: Imirenge ya Nyamata, Juru, Shyara, Rilima na Ruhuha.

f. Akarere ka Gatsibo: Imirenge ya Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.

3. Mu ntara y’Iburengerazuba

i. Akarere ka Nyamasheke: Imirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.

j. Mu karere ka Rusizi: Imirenge ya Nyakabuye na Gitambi.

K. Mu karere ka Karongi: Umurenge wa Murambi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iravuga ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza muri utwo duce hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Bakazakurikiza amabwiriza aherutse gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda areba uturere turi muri guma mu rugo.

Soma amabwiriza Guverinoma iherutse gutangaza:

BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: