Rwanda: Iteganyagihe ryo kuri iki cyumweru tariki ya 07.03.20210

Tariki ya 07 Werurwe 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba naho ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw’Igihugu.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 27℃ mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 6m/s.

Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibamenyesha.
Byakorewe muri Meteo Rwanda.

Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.

@igicumbinews.co.rw