Rwanda: Iteganyagihe ryo kuri uyu wa gatanu Tariki 05,03,2021

Tariki ya 05 Werurwe 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu gihugu hose.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu ntara y’Iburengerazuba ni y’Amajyaruguru naho Kigali, intara y’Iburasirazuba ni y’Amajyepfo hateganyijwe imvura.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 27℃ mu karere ka Nyagatare.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 5m/s na 6m/s.

Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibamenyesha.
Byakorewe muri Meteo Rwanda.

Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.

@igicumbinews.co.rw