Rwanda: Iteganyagihe ryo kuri uyu wa Gatatu, Tariki 03,03,2021(Imvura iragwa mu gihugu hose)

Tariki ya 03 Werurwe 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura iringaniye mu mujyi wa Kigali, Mu ntara y’ Iburasirazuba ndetse no mu turere twa Gicumbi, Gakenke, Kamonyi, Muhanga, Gisagara, Nyanza na Huye, naho ahandi hose hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu gihugu hose.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 27℃ mu karere ka Nyagatare.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s na 6m/s.

Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibamenyesha.
Byakorewe muri Meteo Rwanda.

Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.

@igicumbinews.co.rw