Rwanda: Iteganyagihe ryo muri ijoro Tariki 19-20 Gashyantare 2024

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iteganyagihe(Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuri uyu wa kabiri Tariki 19 Gashyantare 2024 hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe imvura mu ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru, Uburasirazuba no mu mujyi wa Kigali, naho ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s.
Meteo Rwanda ikomeza ivuga ko Ku wa 20 Gashyantare 2024 hagati ya saa 00:00 na 06:00 nta imvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe ejo mu gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu.
Ivuga ko kandi Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe yazitangaza. Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: