Rwanda: Kwambara agapfukamunwa ni itegeko k’umuntu wese waba uri mu rugo cyangwa ahandi

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko Abanyarwanda bose bagomba gutangira kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ni ubutumwa Minisitiri Dr Ngamije yatangaje kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko byemejwe ko igihe cyo kuguma mu ngo cyongerewe kugeza ku itariki 30 Mata.

Ubusanzwe amabwiriza yavugaga ko abambara udupfukamunwa n’amazuru ari abantu bafite ibimenyetso bya Coronavirus cyangwa barimo kwita ku muntu wanduye. Ubu buri wese agomba kukambara.

Mu kiganiro kuri Radio Rwanda, Minisitiri Ngamije yagize ati “Ni icyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose […] Leta n’abafatanyabikorwa bayo na ba rwiyemezamirimo, tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza.”

Ibigo bizakorera utu dupfukamunwa mu Rwanda byamaze guhabwa ibyangombwa, ku buryo guhera ku wa Mbere inganda zizatangira kudukora, nk’uko Minisitiri Ngamije yabitangaje.

Yakomeje ati “Mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa n’amazuru, tuzaba duhari ku isoko ku buryo uzadushaka wese yakagura akakambara. Ni udupfukamunwa umuntu ashobora kumesa inshuro eshanu ari kazima, bivuze rero ko abantu bazaba bafite ikintu bagomba kwambara.”

“Icyo kamara ni uko ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, kuko iyo uvuga ntabwo amacandwe akuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se amugweho, yikoreho maze abe yakwandura.”

Iki cyemezo kiriyongera ku bisanzwe, ko abantu bakangurirwa gukaraba kenshi amazi meza n’isabune cyangwa umuntu agakoresha imiti isukura intoki.

Yakomeje ati “Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tugumya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha mu minsi iri imbere, mu zindi ngamba zafatwa ku bijyanye n’uko icyorezo twakirinda muri rusange mu baturage.”

Yavuze ko imibare y’ubwandu bushya bwa Coronavirus mu Rwanda yakomeje kuba hasi, bigaragaza ko ingamba zafashwe zigenda zitanga umusaruro.

Yemeje ko hagiye gukorwa ubushakashatsi harebwa urwego icyorezo cya Coronavirus kiriho mu gihugu, ari nabyo bizashingirwaho mu kumenya ikizakorwa nyuma y’iki gihe cyo kuguma mu rugo kizarangira tariki 30 Mata.

Uretse kugenzura ubwandu mu gihugu, ku mipaka naho hakomeje gushyirwa mu bikorwa ingamba z’uko umuntu wese winjiye mu gihugu ahita ashyirwa mu kato k’iminsi 14, kugira ngo akurikiranwe harebwa ko atanduye Coronavirus.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni abantu 144, abamaze gukira ni 69 barimo batandatu bakize mu masaha 24 ashize. Ku rwego mpuzamahanga abamaze kwandura ni miliyoni 2.3 mu gihe abamaze gupfa ari hafi ibihumbi 159, mu gihe ibihumbi 590 bakize.

@igicumbinews.co.rw