Rwanda: Menya ibyiciro by’imirimo birimo gutahurwamo cyane abandura Coronavirus

Kuva hafungurwa ibikorwa bitandukanye na gahunda ya Guma mu Rugo igakurwaho, ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, bwagaragaye cyane mu Turere twa Kirehe na Rusizi bitewe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu minsi mike ishize, mu Mujyi wa Kigali, hatangiye kugaragara ubwandu bushya, aho kuva tariki 3 Kamena kugeza tariki 24 Kamena 2020, hagaragaye abantu 34 barimo 25 bo mu midugudu ine ituranye mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu isesengura yakoze basanze ubwandu bushya bwiganje mu bamotari bongeye gukora kuva tariki 3 Kamena, ahakorerwa ibikorwa by’ubwubatsi ndetse no mu tubari twahinduwe za restaurants mu buryo bwo kujijisha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko aha hantu hatatu hagaragara icyuho gikomeye cyane kandi hari n’abantu bahaturuka banduye.

Yagize ati “Iyo urebye usanga abantu baragiye banduzanya hagati yabo, biciye cyane cyane mu guhererekanya amafaranga, mu kunywa inzoga n’abantu bakora ahantu hatandukanye nk’aho barimo kubaka cyane cyane ariko batuye muri iyo midugudu.”

Dr Mpunga yakomeje avuga ko abantu bagenda banduzanya hagati yabo kubera kutubahiriza ingamba zo kwirinda ari zo; kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba, ndetse hakaba hari n’abanywa inzoga kandi bitemewe ugasanga bahuriye ahantu hatandukanye.

Yagize ati “Hari abamotari batangiye kugaragara ko bagenda bandura, iyo ugiye kubikurikirana usanga ari abamotari bamwe badakurikiza ziriya ngamba cyane cyane mu kwishyuza amafaranga mu ntoki, ariko nabo nyine usanga n’imyitwarire yabo hanze itameze neza”.

Aba bamotari kandi usanga badakurikiza amabwiriza uko bikwiye. Abamotari basabwa kugendana umuti w’isuku uhabwa abagenzi mu ntoki ndetse ugasukuzwa ingofero (casque) yambarwa kuri moto, buri mugenzi n’umumotari bakaba bambaye agapfukamunwa n’amazuru ndetse umugenzi akitwaza agatambaro abanza mu ngofero yambarwa kuri moto.

Dr Mpunga yavuze ko aha kabiri hari icyuho cy’ubwandu bushya bwa Coronavirus ari ahantu bubaka haba hari abantu benshi ariko n’abakuriye ibyo bikorwa ntibashyire mu bikorwa ingamba zo gukumira Coronavirus.

Ati “Cyane cyane urasanga kwambara udupfukamunwa bidakorwa, urasanga abantu begeranye, batanakaraba, ari naho bava bandura kandi batuye ahantu hatandukanye”.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi, arimo ko mbere yo kwinjira ahakorerwa imirimo,abakozi basabwa kubanza gukaraba intoki, cyangwa bagakoresha umuti usukura intoki urimo Alcohol irenga 70%.

 Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko ahandi ha gatatu hari icyuho cya Coronavirus ari ahantu hari utubari kera kubera ko tutarafungura bakabyita restaurants, ariko iyo wajyayo ugasanga nta kindi bakora bacuruza inzoga. Hari kandi n’abandi bagenda bazicuruza mu ngo zabo nabyo bigatuma abantu bahahurira kandi ntibubahirize ingamba zo kwirinda bityo bakandura.

Dr Mpunga ati “Turagira ngo tuburire izo nzego eshatu ko bikomeje kugaragara ko bari gutuma iyi ndwara ikwirakwira mu banyarwanda kandi ntibadashyira mu ngamba gahunda zo gukomeza kwirinda, byazatuma abanyarwanda benshi bandura kandi ntabwo igihugu cyabyemera”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye ko buri wese ahagurukira kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus kandi ‘birasaba ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, ariko akabanza akaba ijisho rye ubwe akirinda’.

Yagize ati “Ntabwo twifuza na gato ko Kigali yose yagera aho twongera gusubira muri Guma mu Rugo, tugera aho tuvuga ngo imodoka ziva mu ntara ntizihagarare, ntitwifuza ko twagera aho tuvuga ngo ntabwo wava Kimironko ngo ujye Nyamirambo, ntitwifuza kumva twahagaritse imodoka zo muri uyu mujyi, turifuza ko uyu mujyi udasubira muri Guma mu Rugo”.

Minisitiri y’Ubuzima iherutse kuburira abamotari bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ishimangira ko bigaragaye ko bateje icyuho mu kwirinda icyo cyorezo bashobora kongera gukurwa mu muhanda.

@igicumbinews.co.rw