Rwanda: Menya inzego zaje ku isonga mu kwakira ruswa muri 2020

Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-Rw), wagaragaje ko Polisi Ishami ryo mu Muhanda ndetse n’urwego rw’abikorera, ari zo ziza ku isonga mu nzego ruswa yiyongereyemo cyane kurusha izindi mu mwaka wa 2020.

Ibi ni ibyasohotse mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa na TIR hagamijwe kureba uko ruswa ihagaze mu gihugu, raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI). Raporo yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa 28 Mutarama 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi raporo muri rusange yagaragaje ko 52,8% by’Abanyarwanda babona ko ruswa iri ku kigero cyo hasi, bavuye kuri 61,9% mu 2019, mu gihe 20,5% babona iri ku kigero cyo hejuru, bavuye kuri 13,3% bariho mu 2019.

Mu nzego zagarayemo ruswa kurusha izindi mu itangwa rya serivisi mu 2020, harimo Polisi Ishami ryo mu Muhanda yagaragawemo na ruswa ku kigero cya 12% ivuye kuri 9,07% yari iriho mu 2019, naho urwego rw’abikorera yagaragayemo ku kigero cya 7% ivuye kuri 4.23%.

Mu zindi nzego zagaragayemo izamuka rya ruswa mu mwaka ushize, harimo Ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC) yagaragawemo na ruswa ku kigero cya 5,40% ivuye kuri 3,53% yari iriho mu 2019, hari kandi mu nzego z’ibanze aho yavuye kuri 2,51% mu 2019 ikagera kuri 4,90% mu 2020.

Uretse aho ruswa byagaragaye ko yazamutse, hari n’inzego zimwe aho yagabanutse n’ubwo ikigero cyayo naho kikiri hejuru, aho harimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuye kuri 7,08% mu 2019 ikagera kuri 6% mu 2020; harimo kandi urwego rw’abacamanza, aho yavuye kuri 4,50% ikagera kuri 4,30%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu abantu bagaragaje nk’izatumye batanga ruswa, ku isonga haza gushaka ko serivisi basabaga zihutishwa, hari kandi kuba bwari bwo buryo bwonyine bashobora kubonamo izo serivisi, gushaka kubona serivisi batemerewe n’amategeko, kwirinda kugirana ibibazo n’abayobozi ndetse no kudashaka kwishyura ikiguzi cyose cya serivisi.

Serivisi zakunze kwiganzamo ruswa nk’uko RBI 2020 ibyerekana, zirimo kwaka ibyangombwa byo kubaka biri ku kigero cya 61%, kubona inka muri Girinka biri kuri 50%, kubona akazi mu rwego rw’abikorera, gusanganwa ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, gufungirwa resitora n’ibindi.

Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko impamvu hari ahagiye hagaragara icyuho bigatuma ruswa yiyongera, harimo n’impamvu zatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye imbaraga zashyirwaga mu kuyirwanya zisa n’izigabanutseho.

Yagize ati “Ibi ahanini ni ukubera ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye imbaraga nyinshi za leta zerekeza mu kukirwanya, bituma imbaraga zishyirwa mu kurwanya ruswa zisa n’izigabanutse.”

Yongeyeho ati “Muri iki gihe cya COVID-19 by’umwihariko, turashishikariza abafatanyabikorwa bose gushyira imbaraga mu guha ubushobozi abaturage no kubashishikariza gutanga amakuru ndetse no kubizeza umutekano mu gihe batanze amakuru kuri ruswa.”

“Uruhare rw’imiryango mpuzamahanga ndetse n’itangazamakuru, narwo rurakenewe cyane muri iki gihe cy’icyorezo kugira ngo turwanye ruswa ndetse n’akarengane ku buryo bwose.”

Uretse kumurika ibyavuye muri RBI 2020, TI-Rw yanamuritse raporo mpuzamahanga ya “Corruption Perceptions Index (CPI) 2020, yagaragaje ko ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 n’amanota 54%, ruvuye ku mwanya wa 51 n’amanota 53% mu 2019, rukaba rukiri urwa kane muri Afurika ndetse n’urwa mbere mu Karere.

Ingabire yavuze ko bishimira iyo ntambwe igihugu gikomeje gutera, ariko ko hakiri urugendo rurerure rwo kuzagera ku kugira igihugu kitarangwamo ruswa, cyangwa kugera ku rwego rw’ibihugu byabashije kuyihashya byisumbuyeho, avuga ko ikibura ari ukubyigana ruswa ikagirwa kirazira, uyiriye ikamusigira ubusembwa ntiyongere kugirirwa icyizere.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine, yahamije ko hari intambwe igenda iterwa ariko idahagije, hakiri urugendo kugira ngo ruswa ibashe guhashywa burundu.

Yagize ati “Biragaragara ko hari intambwe igenda iterwa ariko idahagije, turacyafite urugendo nk’igihugu kugira ngo “zero tolerance” kuri ruswa ibe umuco, niyo mpamvu hakenewe ko gutanga serivisi yihuse kandi ikorewe mu mucyo biba ihame, kuko iyo utanze serivisi nziza gutanga ruswa biragabanuka.”

Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-Rw), wasabye leta n’inzego z’abikorera gukomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19, ariko hatirengagijwe gushyira imbaraga mu gukomeza guhangana na ruswa no gushishikariza abaturage gutanga amakuru kuri ruswa.

@igicumbinews.co.rw