Rwanda: Minisiteri y’Uburezi irimo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 bizagabanya ubucucike mu mashuri

Minisiteri y’Uburezi iravuga ko yatangiye kubaka ibyumba birenga 22.000 bigomba kuba byuzuye mu mezi atatu ku buryo ukwezi kwa Nzeri 2020 abana bazatangira kubyigiramo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kamena,2020, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko tariki ya 20 kamena izatangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22,505 n’ibyumba 31,932 by’ubwiherero mugihugu hose biteganijwe ko bigomba kuba byuzuye muri nzeri mbere y’uko amashuri asubukurwa.

Ni ibyumba bizigirwamo n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ay’imyuga n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bikaba byitezweho kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri nibura kugeza kuri 45 mu cyumba.

Mu turere dutandukanye hari hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibyo byumba kuwa 01 Kamena 2020, wasangaga abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano babukereye kandi hashyizweho imbaraga mu gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus, gusa kubaka ibyumba by’amashuri bigiye gutangizwa ku mugaragaro mu rwego rw’igihugu kuri uyu wa Gatandatu.

Gahunda idasanzwe yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi igamije intego ebyiri, ari zo kuba nta mwana uzongera gukora urugendo rurenze kilometero eshanu ajya anava ku ishuri, ndetse no kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu byumba.

Ibyo ngo bizatuma ireme ry’uburezi ryiyongera kandi abana barusheho gukunda ishuri kimwe no kwiga bafite umutuzo kuko biga hafi.

Minisiteri y’Uburezi iravuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 kamena 2020 hateganijwe ikiganiro n’abanyamakuru gisobanura iby’iki gikorwa.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News