Rwanda: Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya yo gukoresha imisigiti, insengero ndetse na Kiliziya

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuguruye amabwiriza yo gukoresha insengero muri ibi bihe bya Coronavirus, amadini yemererwa guterana iminsi ishobora kugera kuri itatu mu cyumweru, ndetse amasakaramentu yose agatangwa mu nsengero.

Mu buryo insengero zigomba gukomeza gukoramo, izemerewe gukora zemerewe kwakira abantu batarenga 50% by’ubushobozi bwazo, bakabanza gukaraba amazi meza n’isabune cyangwa imiti isukura intoki kandi abantu ntibemerewe kwicara begeranye, mbere yo kwinjira bakabanza gupimwa umuriro.

Bagomba kandi kwicara bahanye intera ya metero nibura imwe, abayobora indirimbo bo bagahana intera ya metero ebyiri hagati yabo.

Muri aya mabwiriza mashya, amadini n’amatorero ashobora guterana ku minsi asanzwe ateranaho nk’Abayisilamu bagasenga ku wa Gatanu, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bagaterana ku wa Gatandatu naho amatorero n’amadini bisanzwe biterana ku cyumweru bikaguma gutyo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikomeza ivuga ko bashobora guterana “Indi minsi ibiri mu cyumweru buri dini cyangwa itorero ryihitiyemo, iyo minsi bahisemo na gahunda yayo bikamenyeshwa ubuyobozi bw’umurenge urusengero ruherereyemo.”

Icyakora imihango y’idini yo gusezera uwapfuye no gushyingira, yo ikorwa ku munsi uwo ariwo wose hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Muri ayo mabwiriza biteganywa ko abantu bakuze bafite imyaka 65 kuzamura, amasengesho yabo agomba gutandukanywa n’ayandi, uretse abayobora amasengesho.

Muri aya mabwiriza mashya kandi, abana biga kuva ku myaka itandatu kuzamura bemewe kujya gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo, mu gihe ubusanzwe batari bemerewe.

Indi ngingo ikomeye ni uko kubatiza n’andi masakaramentu byemewe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Imihango yo gusezera ku wapfuye no gushyingira yo ntigomba kurenza abantu 75.

Abantu bafite ibimenyetso biranga COVID-19 ariko babujijwe kujya mu nsengero, abagiyeyo bakirinda gukoranaho, guhoberana cyangwa guhana ibiganza, kimwe no guhererekanya ibikoresho. Gusengera mu byumba by’amasengesho biracyabujijwe.

Muri aya mabwiriza, igaburo ryera naryo ryakomorewe mu baporotesitanti, aho bagomba kubanza gukaraba intoki kandi bakirinda guhererekanya cyangwa gusangirira ku bikoresho byifashishwa muri icyo gikorwa, aho bibangamiye imyemerere hagakoreshwa uburyo bwo kwihereza mu gusangira igaburo ryera.

@igicumbinews.co.rw