Rwanda: Minisiteri y’Ubuzima yavuze ku bafunze banduye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu 101 banduye Coronavirus, umubare munini w’abarwayi wabonetse mu munsi umwe kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe.

-   Abarwayi 72 ni abafungwa bo muri kasho ya polisi

-  Abarwayi 10 babonetse mu midugudu iri muri Guma mu Rugo i Kigali

-  Uburyo bwo gupima ibindi byiciro bwakajijwe

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavugiye kuri radiyo y’igihugu ko mu barwayi bose muri rusange, hejuru ya 70% babonetse muri kasho mu Karere ka Ngoma, hamwe hashyirwa imfungwa mu gihe zigikorerwa dosiye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, ahabonetse abarwayi 72.

Yagize ati “Iri tsinda rero ryagaragaye ku munsi w’ejo turacyari kurikoraho ubusesenguzi bwimbitse ngo turebe aho ubu burwayi bwaba bwaraturutse, ariko iby’ibanze twamaze kubona ni uko bifitanye isano ya hafi na ruriya rujya n’uruza rw’ingendo zambukiranya imipaka ndetse na bariya batwara imodoka baca muri ziriya nzira ko hari uburyo bahuye, ubwo amakuru arambuye aragenda akomeza [kugaragara] uko abaganga babishinzwe babikurikirana.”

Yavuze ko mu gushakisha aho ubwo burwayi bwakomotse, bigendana no gushakisha abahuye n’aba bafungwa ngo nabo bapimwe, ndetse n’ahandi hacumbikiwe ahantu henshi muri za kasho hakorwe igikorwa nk’icyo cyo gupima.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Uretse aho ngaho, n’ibindi byiciro mu Ntara y’Iburasirazuba byegereye uriya muhanda wambukiranya umupaka tubona ko ubwo burwayi bushobora kuba bugenda buva kuri ibyo byiciro twabonye mbere bugakwira ku bandi, hose tukabashyira ibipimo tukavura ndetse n’abagaragayeho ubwo burwayi.”

Yavuze ko hakomeza gupimwa n’ahandi hacumbikiwe abafungwa hose, ndetse no muri za gereza.

Muri Kigali ubwandu bwabonetse ahari Guma mu Rugo

Dr Nsanzimana yavuze ko abarwayi 22 baraye bagaragaye mu Umujyi wa Kigali, benshi babonetse mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, ahari imidugudu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma yo kugaragarwamo icyorezo.

Yakomeje ati “Muri abo rero kimwe cya kabiri n’ubundi bagaragaye muri iyo mirenge, abandi ni abari bahuye n’abo twari twabonye muri Kigali n’ubundi, aho usanga nk’umuntu umwe yaranduje undi babana cyangwa bakorana, ni abo 22 twabonye muri Kigali.”

Yavuze ko imidugudu yashyizwe muri Guma mu Rugo ikomeje gufatwamo ibipimo byinshi, ashimira abahatuye uburyo borohereza inzego z’ubuzima.

Yakomeje ati “Kugeza ubu tumaze gufata ibipimo by’abarenga 2000 batuye hariya, akaba ari naho hagaragayemo abagera ku 10 ku munsi w’ejo, ndetse hari n’ibipimo biri bukomeze gufatwa kugeza igihe turangiriza kubona ko nta burwayi bukomeza gukwirakwira mu baturage ba hariya cyangwa se buhava bujya n’ahandi.”

Dr Nsanzimana yavuze ko ibipimo bimaze gufatwa muri Kigali bigaragaza ko nta burwayi burimo gukwirakwira ahandi mu baturage, ubu ingufu nyinshi zashyizwe ahamaze kugaragara abarwayi. Ariko gupima birakomeza n’ahandi kubera ko ingendo mu gihugu zifunguye, abantu bava mu Ntara imwe bajya mu yindi.

Yakomeje ati “Turaza gukomeza gupima mu bindi byiciro mu tundi duce dutandukanye haba mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda [muri rusange], kuko ubu burwayi bushobora guhindura isura umunsi uwo ariwo wose.”

Yasabye abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo kwambara neza agapfukamunwa igihe umuntu agiye aho ahurira n’abandi, guhana intera hagati y’umuntu n’undi no gukara intoki neza kandi kenshi.

Yakomeje ati “Ibyo bitatu bishobora gutuma ubwandu aho bwagaragara hose butadukwirakwiramo.”

“N’abantu baba bafite nk’ibimenyetso bisa n’ibicurane, bashobora guhamagara wa murongo 114, urakora neza, kuko hari igihe dushobora kuba tutagupimye kandi warahuye n’ubwo burwayi.”

Mu barwayi babonetse kuri uyu wa Mbere harimo 22 b’i Kigali, batatu b’i Rusizi, babiri b’i Rubavu, umwe w’i Kayonza, umwe w’i Kirehe n’itsinda ry’abantu 72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.

Mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 1001 banduye mu bipimo 140 249 bimaze gufatwa, 443 barayikize mu gihe 556 bakiri mu bitaro, naho babiri bitabye Imana.

@igicumbinews.co.rw