Rwanda: Mu byumweru hafi bibiri hagiye kugwa imvura nyinshi

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyashyize ahabona imiterere y’imvura iteganyijwe kugwa hagati y’itariki ya 21 na 31 Ukwakira, mu gice cya gatatu cy’ukwezi aho izaba iri hagati ya mirimetero 30 na 150.

Icyo kigo gitangaza ko imvura iteganyijwe hagati y’itariki ya 21 n’iya 31 Ukwakira 2020 iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri icyo gihe.

Imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 80 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba ariko hari ibice bimwe na bimwe by’Uturere twa Kirehe, Gatsibo, Kayonza na Nyagatare hashobora kuboneka imvura iri munsi ya mirimetero 40.

Imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 80 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali mu gihe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 120 iteganyijwe mu Ntara y’Amajyepfo.

Ishyamba rya Nyungwe n’inkengero zaryo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 120 na 150.

Imvura iri hagati ya mirimetero 80 na 150 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba naho imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 120 iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru.

Icyoko k’iyi mvura iteganyijwe ni umwuka uhehereye uziyongera mu karere u Rwanda ruherereyemo uturutse ku isangano ry’imiyaga.

Iminsi iteganyijweho imvura iri hagati y’itatu n’umunani.

@igicumbinews.co.rw