Rwanda: Mu mujyi wa Kamembe hatewe gerenade

Hand grenade pineapple style on a white background

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu bane bakomerekejwe na grenade yatewe mu mujyi wa Kamembe, ababigizemo uruhare bakaba bakomeje gushakishwa.

Mu itangazo Polisi yashyize hanze rigenewe abanyamakuru Igicumbinews ifitiye kopi, ryasinyweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko abagabye iki gitero bataramenyekana.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Ku wa 19 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, umuntu utaramenyekana yateye grenade mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ikomeretse byoroheje abantu 4 bahise bajyanwa mu bitaro.”
“Inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza rigamije gutahura uwo ari we wese waba wabigizemo uruhare.”

Ikinyamakuru igihe kiravuga ko Kuri iki Cyumweru Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagiranye inama n’abayobozi ndetse n’abaturage muri uyu murenge wa Kamembe, aho bashishikarijwe kurushaho kwicungira umutekano.

Mu kwezi kwa karindwi 2011, aha mu mujyi wa Kamembe nabwo hari hatewe igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gikomeretsa abantu 21 nk’uko icyo gihe byatangajwe na polisi y’u Rwanda.

@igicumbinews.co.rw