Rwanda: Nta Kaminuza yemerewe kwigisha nimugoroba

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, yasabye amashuri yose yatangaga amasomo y’umugoroba, ko kubera ingamba zo kwirinda ikwirikwira rya COVID-19, abaye ahagaritswe, ku buryo aho bishoboka yakwimurirwa mu mpera z’icyumweru byakwanga agasubikwa.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri ishyiriyeho ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19. Muri zo harimo ko amasaha y’ingendo ntarengwa yahindutse akava saa yine z’ijoro akajya saa tatu kuva ku wa 15 Ukuboza kugera ku wa 22 Ukuboza mu gihe guhera kuri uwo munsi ho yashyizwe saa mbili z’ijoro kuzagera ku wa 04 Mutarama 2020. Mu Mujyi wa Musanze ho amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya z’umugoroba.

Kaminuza nyinshi zacungiraga ku masomo y’umugoroba kuko umubare munini w’abazigamo ari abantu baba bafite n’indi mirimo ku ruhande. Wasangaga ahenshi amasomo atangira saa kumi n’ebyiri akarangira saa tatu z’ijoro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na HEC ryamenyesheje amashuri makuru yasubukuye imirimo yo kwigisha ko “nta masomo ya nimugoroba (evening classes) yemewe” kuva kuwa 15 Ukuboza 2020.

Rikomeza rigira riti “Amashuri makuru arakangurirwa gushaka ubundi buryo ayo masomo yakomeza bitabangamiye amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko kwiga muri weekend cyangwa kubisubika aho bidashoboka”.

Buri shuri ryasabwe kumenyesha HEC umwanzuro ryafashe kuri iki kibazo mu rwego rwo kujya inama hagamijwe gufasha abanyeshuri gukomeza kwiga hirindwa icyorezo cya COVID-19.

Mu Ukwakira nibwo amashuri makuru na za kaminuza byatangiye gufungura ibikorwa nyuma y’igihe kigera ku mezi arindwi afunzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu 57 bamaze guhitanwa na Coronavirus ndetse hafi ibihumbi birindwi bamaze kuyandura. Muri iki gihe umubare w’abandura ukomeje kuzamuka cyane kurusha mbere aho nko mu minsi itanu ishize handuye abantu barenga 500, ari nabyo byatumye guverinoma ikaza ingamba zo kwirinda.

 

HEC yamenyesheje amashuri makuru yose ko amasomo y’umugoroba yakuweho
@igicumbinews.co.rw