Rwanda: Polisi yatangaje impamvu zitera impanuka zo mu muhanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko mu mezi atandatu ashize, impanuka 600 zo mu muhanda ari zo zimaze kuba mu Rwanda.

CP Kabera yavuze ko ibiza ku isonga mu gutera impanuka ari ubusinzi n’umuvuduko ukabije. Impanuka 47 muri 600 zakozwe n’abari batwaye ibinyabiziga basinze, naho 280 zo zatewe n’abari bafite umuvuduko ukabije.

N’ubwo abantu bakunze kwinubira isaha ya saa moya bayishinja kuba intandaro y’impanuka ziri kuba muri iyi minsi u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus, umuvugizi wa polisi yasobanuyeko isaha ya saa moya ntaho ihuriye n’impanuka.

Yagize ati “Iperereza ryakozwe ntabwo ryagaragaje ko saa moya, saa mbili cyangwa saa tatu itera impanuka. Twasanze izo mpanuka zaratewe n’umuvuduko ukabije, ubusinzi, n’uburangare.”

Kabera yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ahubwo bagategura gahunda zabo kare ku buryo isaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu rugo, baba bamaze gutaha.

Mur Gicurasi umwaka ushize nibwo hatangijwe ubukangurambaga bwa Gera Amahoro bugamije gushishikariza abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda kwitondera amategeko y’umuhanda.

Mbere y’uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro butangira, mu Rwanda habaga impanuka zisaga 5000 buri mwaka, abantu 500 zikabahitana. Icyakora kuva iyo gahunda yatangira muri Gicurasi 2019, impanuka zagabanutseho 27%.

@igicumbinews.co.rw