Rwanda: Reba uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bagiye gutaha

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangaje ko abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta kandi biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazatangira kujya mu biruhuko guhera tariki ya 1 Nyakanga kugeza ku wa 4 Nyakanga 2021.



Itangazo rya Mineduc rivuga ko ku wa Kane, tariki 1 Nyakanga 2021, hazabanza gutaha abiga mu bigo byo mu turere tugize Umujyi wa Kigali twose, utwa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku wa Kane kandi hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’abo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.



Ni mu gihe ku wa Gatanu, tariki 2 Nyakanga 2021, hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyefo, utwa Rwamagana na Kayonza mu Burasirazuba ndetse n’utwa Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mineduc itangaza kandi ko abanyeshuri bazataha ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe na Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’uturere twa Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku Cyumweru, tariki ya 4 Nyakanga 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Muhanga na Kamonyi mu Majyepfo, Burera, mu Majyaruguru na Ngororero mu Burengerazuba.



Minisiteri y’Uburezi yatangaje kandi ko iyi gahunda ireba abanyeshuri biga mu mashuri y’ubumenyi rusange n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro (general education and TVET).

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.



Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.

Mineduc yasabye abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge gukurikirana iki gikorwa cy’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko. Ni mu gihe abanyeshuri bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.



Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Nyamirambo.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

 

 

 

@igicumbinews.co.rw