Rwanda: Reba urutonde rwa siporo zakomorewe

Minisiteri ya Siporo, MINISPORTS, yatangaje ko urutonde rwa siporo zemerewe gusubukurwa muri iki gihe nyuma y’ibyumweru bibiri abantu bari bamaze bemerewe gukora siporo z’umuntu ku giti cye nk’imwe mu ngamba zari zafashwe zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu ngamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo ko siporo z’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye zemewe.

Ubusanzwe umuntu yari yemerewe gukora siporo ku giti cye hagati ya saa Kumi n’imwe kugeza saa Tatu z’igitondo gusa.

MINISPORTS ibinyujije ku rukuta rwayo Twitter yavuze ko muri siporo zemewe gukorwa harimo kwiruka, imikino ngororamubiri, kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru, gukina Golf, Tennis, Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis), Badminton, Skate, imikino yo kurasa imyambi (archery) ndetse n’iyitwa Squash.

Mu yindi myitozo yemerewe gukorwa harimo iy’imikino njyarugamba ikubiyemo Karate, Taekwondo, Boxing, Fencing na Kung Fu, ariko igakorwa n’umuntu ku giti cye gusa.

Iryo tangazo rikomeza riti “Amarushanwa n’imyitozo ihuriweho ntiyemewe.’’

Iyi minisiteri kandi yatangaje ko mu gihe hakorwa siporo abantu bagomba gukurikiza ingamba zose zo kwirinda COVID-19.

Yagize iti “Kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa, kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.”

Yakomeje ivuga ko mu gihe abantu bakora siporo ari benshi bagomba kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati yabo ndetse buri wese agakoresha ibikoresho bya siporo bye bwite, adahererekanya cyangwa se ngo abishyire hamwe n’iby’undi.

MINISPORTS yakomeje iti “Abantu bagaragaza ibimenyetso birimo inkorora, ibicurane, no kwitsamura, umuriro no kuribwa umutwe ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima.”

Minisiteri ya Siporo yibukije ko inzu zikorerwamo ibikorwa bya siporo (gyms), imyidagaduro ya siporo no koga zizakomeza gufunga ariko izikorerwamo siporo ngororamubiri no koga ziri ahacumbikira abashyitsi zemerewe gukora zakira abahacumbitse gusa kandi babanje kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19 kigaragaza ko nta bwandu bwayo bafite.

Itangazo ryo ku wa 21 Gashyantare 2021, ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, rivuga ko abakora siporo zakomorewe bemerewe kuzikorera kuri Stade Amahoro mu muzenguruko wayo bubahiriza amabwiriza yashyizweho guhera saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Rikomeza riti “Amakipe y’Igihugu, clubs zifite imikino mpuzamahanga agomba kwitabira, asaba uruhushya rwihariye rwo kwitegura abanje kugaragaza ingamba zashyizweho zo kurinda ubuzima bw’abakinnyi bayo mbere yo kwemererwa.’’

Amakipe y’ibihugu yitegura gukina mu minsi ya vuba arimo y’Abasiganwa ku magare (Team Rwanda) yitegura kwitabira Shampiyona Nyafurika “African Continental Cycling Championships 2021” izabera mu Misiri.

Biteganyijwe kandi ko muri Werurwe 2021, Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ izakina na Cameroun na Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizaba muri Mutarama 2022.

Ingamba zafashwe na Minisiteri ya Siporo zizatangira gukurikizwa ku wa Kabiri tariki 23 Gashyantare, kugeza ku wa 15 Werurwe 2021 ubwo Inama y’Abaminisitiri izatangaza imyanzuro mishya.

Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare ‘Team Rwanda’ yitegura kwitabira Shampiyona Nyafurika iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, yatangiye gukora imyitozo itandukanye

@igicumbinews.co.rw