Rwanda: Sena yakiriye imenyekanisha ry’umutungo y’umuvunyi

Ku ifoto ni Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, ari kumwe na Madamu Nirere Madeleine

Kuri uyu wa Gatatu Biro ya Sena yakiriye imenyekanisha ry’ umutungo y’Umuvunyi Mukuru uheruka kurahirira imirimo mishya, Madamu Nirere Madeleine.

Ku wa 02 Ukuboza 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro ya NirereMadeleine nk’Umuvunyi Mukuru, umwanya yashyizwemo n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020.

Kuri Uwo munsi Perezida Kagame yishimiye kwakira indahiro ye,  amwibutsa ko inshingano arahiriye zishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’izindi nzego bityo akwiye guharanira ko habaho kuzuzanya aho kuvuguruzanya.

Madamu Nirere na we yashimangiye ko azagendera ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu wamwibukije n’inshingano zo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera ariko aharanira ko Urwego rw’Umuvunyi rwuzuzanya n’izindi nzego.

Ingingo ya 80 y’itegeko ngenga rigenga imikorere ya Sena, iteganya ko mu kugenzura imitungo nyakuri y’Umuvunyi Mukuru, iy’Abavunyi bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, hagaragazwa imitungo yabo, Biro ya Sena igenzura ukuri ku nyandiko yatanzwe n’aho umutungo waturutse.

Iryo tegeko rishimangira ko  Biro ya Sena ifite inshingano yo “kwakira no gusuzuma inyandiko igaragaza imitungo nyakuri y’Umuvunyi Mukuru, iy’Abavunyi bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagomba kugaragaza imitungo yabo”.

Abakozi ba Leta bateganywa n’amategeko basabwa kugeza ku Rwego rw’Umuvunyi imenyekanisha ry’imitungo yabo buri mwaka, abakozi b’urwo rwego na bo bakagaragaza imitungo yabo kuri Biro ya Sena.

@igicumbinews.co.rw