Rwanda: Ubuhamya bw’umunyamakuru warwariye Coronavirus mu rugo

Ntwari Anaclet, ni umunyamakuru utuye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, umaze iminsi mu buzima bukomeye kuva ubwo yamenyaga ko yanduye Coronavirus, by’umwihariko agasabwa kujya mu rugo rwe kugeza akize.

Ntwari Anaclet ni umwe mu banyarwanda benshi bakurikiranywe n’abaganga bari mu ngo zabo, bakitabwaho umunsi ku wundi kugeza ubwo bakize burundu icyorezo cya Covid-19.

Uyu musore yatangiye kumva atameze neza tariki ya 21 Ukuboza 2020, maze mu gitondo azinduka ajya kwisuzumisha ku Bitaro by’Akarere ka Kamonyi kubera ko yari yamaze kugira umuriro mwinshi. Aha ngo niho yabwiriwe inkuru mbi ko yanduye COVID-19.

Mbere yo kujya kwa muganga yagize umuriro mwinshi anacika intege mu ngingo zose anatangira kugira ibimenyetso by’uko agiye kurwara ibicurane.

Ati “Natangiye kumva ntameze neza mu mubiri numva mfite umuriro mwinshi, nacitse intege mbese numva nta kintu nshaka na kimwe. Numvaga meze nk’umuntu ugiye kurwara ibicurane, nkababara cyane mu mubiri wanjye.”

Akimara kubwirwa ko yanduye COVID-19 yagize ubwoba, agwa mu kantu, atangira kwiheba.

Ati “Iyo bakibikubwira uhita wiheba ukagira n’ubwoba bwinshi cyane ko n’abaganga iyo basanze waranduye ubona bagize ubwoba.”

Yakomeje avuga ko akimara kubwirwa ko yanduye abantu bose bari bamuri hafi batangiye kumwitaza batangira no kumwibazaho cyane.

Yahise asabwa kujya mu rugo mu kato, ibihe byamukomereye kurushaho kuko umunsi ku wundi yarushagaho kwiheba, akumva ko agiye gupfa.

Ati “Nahise ngenda nisukura intoki nambara agapfukamunwa kanjye neza nsaba umumotari kungeza aho ngiye ariko sinamubwira ko nanduye COVID-19 kuko nawe ntiyari kuntwara kandi nabonaga mbivuze byahita biteza ikibazo aho nari ndi kuko abantu bahita babona uri undi muntu .”

Akiva kuri moto yishyuye umumotari akoresheje telefone kugira ngo atamwanduza.

Ati “Mu minsi ibiri ya mbere nabonaga ko ngiye gupfa kuko bari bambwiye ngo njye mu rugo kandi ndwaye ariko nakurikije inama zabo nkanywa icyayi gishyushye kirimo tangawizi n’indimi nkarya n’imbuto nyinshi.”

Akomeza avuga ko kubera ko yibana, iyo yashakaga ibyo kurya hari umuntu yahamagaraga kuri telefone akabimuzanira yamara kugenda agasohoka hanze akabifata.

IGIHE ivuga ko Ntwari wamaze gukira neza yemeza ko agira agahinda cyane iyo abonye umuntu utambara agapfukamunwa muri iki gihe cyangwa utubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bitewe n’ububabare yagiye ahura nabwo.

Ati “Abantu nk’abo iyo mbabonye batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, numva ngize agahinda kenshi kubera ko mpita ntekereza ububabare nari mfite.”

Tariki ya 18 Mutarama 2021 nibwo yavuye mu kato nyuma yo kwipimisha bikagaragara ko yakize neza.

Ati “Ubu meze neza ikibazo ngifite n’uko ntari natangira kumva uburyohe bw’ibiryo cyangwa impumuro yabyo ariko muganga yambwiye ko bizagenda biza buhoro buhoro.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 14784 banduye Coronavirus, barimo 188 bapfuye. Abayikize barimo na Ntwari ni 9519.

@igicumbinews.co.rw