Rwanda: Umubare w’abanduye Coronavirus wazamutse

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abantu banduye Coronavirus ugeze kuri 19 nyuma y’uko hagaragaye abandi babiri kuri iki Cyumweru, bose b’Abanyarwanda baherutse gukorera ingendo i Dubai.

Minisante yavuze ko abagaragaye ari abagabo babiri b’Abanyarwanda barimo umwe wageze mu gihugu ku itariki 19 Werurwe 2020 aturutse i Dubai, n’undi wahageze ku itariki 20 Werurwe 2020 nawe aturutse i Dubai.

Leta yakajije ingamba nyuma y’uko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera, aho Minisitiri w’Intebe yaraye atangaje ko byagaragaye ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye kuri uyu wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivuga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.”

@igicumbinews.co.rw

About The Author