Rwanda: Umupadiri yishwe na Coronavirus

Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana azize Coronavirus, urupfu rw’uyu umupadiri rwabitswe mu itangazo ryo kubika ryasinyweho na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.

Rigira riti: “Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare,hamwe n’abapadiri ba Diyosezi ndetse n’abo mu muryango wa Padiri Hermenégilde Twagirumukiza, baramenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Hermenégilde Twagirumukiza, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021 azize COVID-19, Itariki yo kumushyinguraho muzayimenyeshwa nyuma”.

Incamake y’Ubuzima bwa Padiri Twagirumukiza

Padiri Twagirumukiza Herménégilde uri mu bagize uruhare mu gushinga ishuri rya Collège Saint-Albert ryizemo impunzi z’abanyarwanda bari baramenesherejwe mu Burundi yitabye Imana azize Covid-19

Twagirumukiza na nyuma yo kugera mu Rwanda yakomeje kuba umurezi kuko yayoboye College Christ Roi y’i Nyanza.

Padiri Twagirumukiza yavutse mu 1931, abatizwa ku wa 11 Gashyantare 1931. Yaherewe Ubupadiri i Butare ku wa 23 Gicurasi mu 1961.
Abaziranye nawe bavuga ko yahawe Ubupadiri mu bihe bikomeye byaranze amateka y’u Rwanda ubwo bamwe mu banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bameneshwaga na Leta bagahungira mu bihugu bitandukanye.

Mu 1962 nibwo Padiri Twagirumukiza yahawe ubutumwa bwo kujya mu Burundi gufasha abanyarwanda bari bahungiyeho mu bijyanye no kuba hafi y’Imana ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Padiri Twagirumukiza wari ugiye I Burundi yoherejwe na Kiliziya Gatolika ngo yagezeyo afatanya na bamwe mu Banyarwanda babaga muri icyo gihugu bafite ubushobozi ndetse n’ababaga I Burayi no mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika batekereza uko bashinga ishuri.

Ni ishuri ryitwaga Collège Saint-Albert ryizemo abanyarwanda benshi banaje kugaruka mu gihugu cyabo kuri ubu bakaba ari abantu bibeshejeho.

Padiri Twagirumukiza yagarutse mu Rwanda ndetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995, aza kuba mu bambere bayoboye College Christ Roi ry’I Nyanza, aho yatangiye mu 1996 kugeza mu 2001, ubwo yahabwaga inshingano muri Paruwasi Gatolika ya Ngoma mu Mujyi wa Butare.

Uyu mupadiri kandi yari umwanditsi w’ibitabo aho akiri mu buhungiro yanditse icyitwa ‘Urubanza rw’Imana n’Impunzi’, kigaragaramo amarangamutima y’abantu bari barahunze ndetse yibaze icyo batekereza ku Mana.

Padiri Twagirumukiza kandi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanditse igitabo cyitwa ‘Komerwa yombi warakomorewe’ kigaruka ku mitima y’abantu bakwiriye gushima ya Mana baburanyaga bakiri mu buhungiro noneho ikaba yarabakomoreye bagomba kuyikomera amashyi.

 

Padiri Twagirumukiza yakoze imirimo itandukanye muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda

 

 

Padiri Twagirumukiza wari umenyerewe cyane mu burezi no kwandika ibitabo yitabye Imana

 

Itangazo ribika Padiri Twagirumukiza ryatanzwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare

 

@igicumbinews.co.rw