Rwanda: Urutonde rw’uturere twavuyemo abanduye Coronavirus n’imibare yabo

Reba ku mbonerahamwe hejuru urabona urutonde rw’uturere twavuyemo abanduye Coronavirus n’imibare y’abantu batuyemo.

Ku wa 14 Werurwe 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko umurwayi wa Mbere wa Coronavirus yageze mu gihugu, uwo yari Umuhinde wari uturutse mu Mujyi wa Mumbai. Uhereye icyo gihe, mu Rwanda hamaze gutahurwa abarwayi 261. Muri bo 128 bamaze gukira, naho 133 baracyarwaye.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza kuri uyu wa Mbere hari hamaze gufatwa ibipimo 35 096, aho kuva mu minsi ishize mu Rwanda hakorwa ibipimo biri hejuru ya 1000, ukurikije imibare itangazwa buri munsi.

Iyo mibare kandi igaragaza ko abamaze gutahurwaho ubu bwandu baherereye mu turere 13 tw’u Rwanda, bivuze ko hari utundi 17 tutarageramo iki cyorezo. Nta muntu n’umwe kirahitana mu Rwanda

Kugeza ubu ahamaze gutahurwa ubwandu bwinshi ni mu Karere ka Kirehe hamaze kugaragara abantu 101 banduye Coronavirus, hagakurikiraho Akarere ka Bugesera gafite 47, Gasabo ifite abarwayi 39, Kicukiro na 38 na Nyarugenge ifite 25.

Mu bantu bose bamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda, abagiturukanye hanze ni 169, naho 92 bahuye n’abavuye hanze baranduye Coronavirus. Mu banduye bose hamwe, abagabo ni 206 bangana na 78.93 ku ijana, abagore ni 55, bangana na 21.07%.

Uturere tutarageramo ubwandu bwa COVID-19 ni 17 turimo Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko uturere nka Kirehe, imibare yaho iri hejuru kuko hari ikigo gishyirwamo abantu bava mu mahanga, by’umwihariko muri Tanzania, hamaze kugaragara ubwandu bwinshi.

Ati “Ni uko aho tuvurira ahantu henshi ni mu Bugesera niyo mpamvu bigaragara ko ako karere kibasiwe ni uko hari ikigo cy’ubuvuzi, kuri Kirehe ni uko abashoferi bava hanze, muzi ikibazo cy’abashoferi bamaze iminsi bagaragaraho ubwandu, abenshi tubafata bageze ku mupaka (Rusumo) muri Kirehe.”

Mu bantu 101 batahuweho Coronavirus, 89 bari baturutse hanze, naho 12 banduriye mu gihugu, mu gihe muri Bugesera, 43 bayiturukanye hanze naho bane bandurira mu gihugu. Bitandukanye n’uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali kuko abenshi ari abanduriye mu gihugu; muri Gasabo ni 31/8, Kicukiro ni 22/16 naho Nyarugenge ni 18/7-umubare munini ni uwabanduriye imbere mu gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kugaragaza ko nyuma yo gusanga nta bwandu buri hagati mu baturage, hashobora gushyirwaho amabwiriza mashya yasimbuye kuguma mu rugo, maze hafungurwa ibikorwa bimwe.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo gupima abantu 4573, batoranyijwe mu igenzura ku mavuriro asaga 30% y’aboneka mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko nyuma y’ubwo bushakashatsi, ibipimo byerekanye ko “iriya ndwara itari mu baturage ari nayo ngaruka nziza y’icyemezo cyafashwe.”

@igicumbinews.co.rw