Rwanda: Utubari hafi ibihumbi icumi tumaze gufungwa mu mezi atanu ashize

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko hari abantu bakomeje gucuruza utubari kandi bibujijwe muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, ndetse ko udusaga 9600 tumaze gufungwa guhera muri Nyakanga.

Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Minisitiri Shyaka yavuze ko ikibazo cy’utubari gikomeye muri ibi bihe, kandi ari icyuho gikomeye mu gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, cyongeye kuzamuka cyane urebye ku mibare y’abandura ku munsi.

Yakomeje ati “Kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza ejo, ku bufatanye na Polisi twafunze utubari twasanze dukora, dusaga 9600, ntabwo nibeshye. Urebye muri uku kwezi konyine kwa 12, guhera ku itariki 1-9, twafunze utubari 347 mu gihugu hose. Ni ukuvuga ngo iki kintu cy’utubari, ni ikibazo. Kandi mu kabari bitangira harimo metero, ariko bikarangira byabaye ubusabane, uko niko kuri.”

Yavuze ko bijyanye n’amabwiriza yashyizweho, utubari twahindutse restaurants mu mpapuro, ariko mu mikorere bikongera bigakora nk’utubari.

Yakomeje ati “Iyo bigenze bityo rero niyo mpamvu inzego z’ibanze na polisi n’abandi, ibyo dusanze bikora nk’utubari, turafunga. Ariko ntawe usanga afite icyemezo cy’akabari gusa, usanga ari resto-bar, kandi yo iremewe.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko uwo muntu ucuruza akabari areba inyungu ze gusa aho kwita ku buzima bw’abakiliya, ugasanga abanyarwanda barangazwa n’inyota y’inzoga, bakirengagiza ingaruka bishobora gutera, zigera no kuri nyir’akabari.

Yakomeje ati “Kuko utubari nidukomeza gukora, tukiyitirira restaurants, ntabwo uzabuza abantu bamaze kunywa amacupa atatu, ane, atanu, guhoberana. Bizaruhanya. Ntabwo uzabuza abantu barimo basangira gusohoka bafatanye ku rutugu, nta nubwo uzabwira abantu ngo nimwambare udupfukamunwa barimo banywa byeri, n’ibindi.”

“Ni ikibazo dukwiye gufata ku rwego bigahabwa uburemere, ntituzabuza abashaka kujya gufungura kujyayo, bicaye ku meza, ariko iyo byatangiye guhinduka akabari, hakazamo gusinda, hakazamo gusabana, hakazamo guceza, urumva biba byatangiye kurenga indi ntera. Turakomeza kongera imbaraga.”

Yavuze ko nubwo umuntu yaba afite icyangombwa cya restaurants atagomba gukora akabari, ku buryo mbere banavugaga ko barenganywa ariko noneho inzego zibishinzwe ziga kujya zibafotora igihe bafashwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda Polisi igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, “nta gihe twigeze tubona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk’iki gihe.”

Yakomeje ati “Iki gihe birakomeye, nta n’ikindi gihe byigeze bibaho.”

Yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n’ingaruka z’ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurants, ugasanga biteretse imbere amacupa y’inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by’icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura “inzira y’ibishokoro”, cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.

Yavuze ko COVID-19 nta Noheli n’Ubunani igira, ku buryo abatekereza ko amabwiriza akwiye koroshywa, ahubwo aribwo akwiye gukazwa.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu abanduye COVID-19 mu Rwanda ni 6528 barimo 5892 bakize (90.2%, mu gihe abitabye Imana ari 56.

 

Bamwe mu baherutse gufatirwa mu tubari mu mujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza

@igicumbinews.co.rw