Rwanda: Uyu munsi abanduye Coronavirus bongeye kwiyongera

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu (50).

Abarwayi bashya bagaragaye harimo:
Abantu batanu bageze mu Rwanda baturutse i Dubai bagahita bashyirwa mu kato

●Umuntu umwe waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agahita ashyirwa mu kato

●Umuntu umwe waturutse mu Buholandi watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, agahita ashyirwa mu kato

●Abantu babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda, bahise bashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi ko bari koroherwa. Abenshi muri bo “ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.”

Abantu bose bashishikarizwa ko niba baba barahuye n’aba barwaye, ko bakwihutira kugana inzego z’ubuzima kugira ngo bitabweho, harindwa ko bagira n’undi banduza.

@igicumbinews.co.rw