Rwanda: Uyu munsi nta murwayi wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, umubare w’abafite Coronavirus mu Rwanda wagumye kuri 17 nyuma y’uko abapimwe bose ntawe basanganye ubwandu bushya.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, rigaragaza ko uyu munsi nta murwayi wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe.

Rivuga ko ‘Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe ari nako hashakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima’.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda, hakurikizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Iri tangazo risohotse mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zirimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bakaguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo.

@igicumbinews.co.rw