Rwanda: Virusi itera SIDA iri mu ndwara zica abantu benshi ku mwaka
Imibare mishya igaragaza ko mu Rwanda buri mwaka abantu 5.400 bashya bandura virusi itera SIDA, naho abagera ku 200.000 bakaba bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abahitanwa nayo buri mwaka barenga abantu 3.000.
Raporo yakozwe n’Ikigo cya Kaminuza ya Columbia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku Buzima, ICAP, ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yerekanye ko virusi itera SIDA iza ku isonga mu ndwara zihitana abantu benshi mu Rwanda, aho buri mwaka ihitana abarenga 3000.
Iyi raporo yakozwe hagamijwe kureba uko icyorezo cya SIDA gihagaze mu Rwanda, mu myaka 15 ishize, yamuritswe kuri uyu wa 1 Ukuboza 2020, mu muhango wabaye hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka, wo kurwanya SIDA, wari ufite intego igira iti “Guhashya SIDA, ni inshingano zanjye nawe.”
Yagaragaje ko urubyiruko ari rwo rukiri inyuma mu kwitabira gahunda zo kwipimisha Virusi Itera SIDA, ugereranyije n’abakuze, kuko 69,4% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, ari bo bipimishije bazi uko bahagaze, mu gihe abakuze bari hejuru y’imyaka 40 bazi uko bahagaze ari 89%.
Yerekanye kandi ko 65,6% by’urubyiruko rufite virusi itera SIDA, ari bo bonyine bitabira gahunda zo gufata imiti igabanya ubukana, mu gihe abakuze bafata iyo miti ari 88%.
Raporo yerekana kandi ko n’abagabo bakiri inyuma mu kwitabira izo gahunda ugereranyije n’abagore, aho abagabo bazi uko bahagaze ari 80%, mu gihe abagore bazi uko bahagaze ari 86%, mu gihe abagabo bafata imiti igabanya ubukana ari 85%, mu gihe abagore bari kuri 92%.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo kugira uruhare mu gukomeza gushyigikira umuhate igihugu cyashyize mu guhangana n’icyorezo cya SIDA.
Ati “Urubyiruko rero narubwira ko imbaraga zakoreshejwe n’igihugu cyacu, kugira ngo tuve aho ejo bundi, aho umuntu atari afite icyizere cyo kubaho, tukaba turi aha ngaha uyu munsi umuntu wese ufite virusi itera SIDA akaba akorera igihugu cye, babisigasire tubigiremo uruhare.”
Yongeyeho ati “Ubwo rero urubyiruko ndagira ngo bumve ko bafite inshingano zo gukomeza ibyo byagezweho, ntibabisubize inyuma ahubwo babisigasira, kugeza igihe tuzatsinda burundu iki cyorezo, n’ubwo cyacogoye tubona bimeze neza, ntabwo kiratsindwa burundu.”
Akimara gushyikirizwa iyi raporo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko guhashya virusi itera SIDA ari inshingano zikwiye guhurirwaho n’Abanyarwanda bose muri rusange atari iby’umuntu umwe.
Yagize ati “Tuzakomeza kuzirikana ko guhashya SIDA ari inshingano zanjye nawe, ntibireba umuntu umwe ahubwo ni inshinganzo zacu twese, niyo mpamvu tugomba gusigasira ibimaze kugerwaho.”
Yongeyeho ati “Uyu ni umwanya wo gutekereza ku ngamba nshya zo kurandura virusi itera SIDA mu myaka 10 iri imbere, aho tugomba kuzishyira mu bikorwa kugira ngo u Rwanda ruzabe mu bihugu bya mbere bizagera ku ntego Umuryango w’Abibumbye wo Kurwanya SIDA washyizeho.”
Minisitiri Ngamije yasobanuye ko izo ntego Umuryango w’Abibumbye wo Kurwanya SIDA washyizeho ari izo kugera ku gipimo cya 95% inshuro eshatu.
Ni ukuvuga ko 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, 95% by’abipimishije bagasanga bafite virusi itera SIDA bazatangira gufata imiti igabanya ubukana, naho 95% y’abafata imiti igabanya ubukana bazaba bafite virusi nkeya cyane mu maraso.
Kuri ubu imibare yerekana ko u Rwanda aho ruhagaze kuri iyo ntego, ari uko ubu 84% by’Abanyarwanda muri rusange bazi uko bahagaze, naho 98% by’abafite virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe 90% by’abafata imiti bafite virusi nke cyane mu maraso.
Dr Ngamije yakomeje asaba Abanyarwanda bose guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo u Rwanda ruze ku isonga mu kugera kuri iyo ntego y’Umuryango w’Abibumbye.
Ati “Niyo mpamvu nongeye guhamagarira Abanyarwanda bose, baba abanyamadini, abikorera, inzego za leta n’abafatanyabikorwa bacu, gukomeza ubufatanye kugira ngo duharanire kugera ku ntego isi yiyemeje kugira ngo turwanye icyorezo cya SIDA, turifuza ko u Rwanda ruza ku isonga mu kugera kuri iyi ntego.”
@igicumbinews.co.rw