Rwanda:MINICOM yafatiye ingamba abashoferi b’amakamyo barimo gutuma abanduye Coronavirus biyongera

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko serivisi zose zijyana n’ibicuruzwa byinjira mu gihugu, zigomba gutangira gukorerwa ku mipaka minini y’igihugu guhera kuri uyu wa Mbere, hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko hanakumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe ibihugu bigize aka karere byemeye ko ibicuruzwa bikomeza kugenda n’ubwo ingendo z’abantu zo zahagaze, ndetse uru rwego rukarushaho koroherezwa, hitawe cyane ku bikenerwa by’ibanze nk’ibiribwa n’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe ibihugu byo mu karere bimaze iminsi bitangaza ko imibare y’abashoferi b’amakamyo atwara imizigo muri aka karere, ikomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Mu itangazo Minicom yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yamenyesheje abatanga serivisi z’ububiko bw’ibicuruzwa ko zigomba kwimurirwa ku mipaka ya Rusumo na Kagitumba, guhera kuri uyu wa 27 Mata.

Yakomeje ati “Nyuma yo gusura ibikorwa n’inama byabaye kuwa 23 Mata 2020 hamwe n’abatanga serivisi z’ububiko bw’ibicuruzwa bijyanye n’amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda y’uburyo bwo gukurikirana imizigo, hafashwe icyemezo ko serivisi zose zijyanye no kumenyekanisha ibicuruzwa zizajya zibera aho ibicuruzwa byinjirira mu gihugu, kugira ngo hagenzurwe neza ukwinjira kw’amakamyo mu gihugu kandi aya mabwiriza azatangira kubahirizwa guhera kuwa Mbere tariki 27 Mata 2020.”

Amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aheruka kugaragaza neza ko imodoka itwaye imizigo, igomba kugendaho abantu batarenga babiri cyangwa batatu, kandi nabo bagera ku mupaka w’igihugu bagiye kwinjiramo bakabanza gupimwa Coronavirus.

Abatahuweho ibimenyetso bya Coronavirus bagomba gushyirwa mu kato k’iminsi 14 kagenzurwa na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu, abasanzwemo icyo cyorezo, igihugu gifashe ibyo bipimo kikanabavura, ntibasubizwe iwabo.

Mu gihe abashoferi kandi bamaze gupimwa, bagomba kwemererwa gukomeza urugendo nyuma yo gupimwa, mu gihe baba bategereje kumenyeshwa ibijyanye n’ibizamini byabo.

Gusa muri ubwo buryo , ibihugu bigoba gushyiraho ahantu abashoferi bashobora guhagarara, batinjiye mu baturage basanzwe, ndetse aho hantu bashobora kuruhukira hakamenyeshwa ibihugu binyamuryango n’ubunyamabanga bwa EAC.

Ibigo bitwara imizigo kandi bisabwa kujya bihora byateguye abashoferi b’ingoboka, bashobora kwitabazwa igihe byagaragara ko abari ku rugendo banduye.

Muri ayo mabwiriza binateganywamo ko ibikorwa bijyanye no “kumenyekanisha imizigo bikwiye gukorerwa aho byinjirira mu gihugu bigakorwa n’inzego zitandukanye zirimo iza gasutamo, izishinzwe ubuziranenge, inzego z’ubuzima, izishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego z’umutekano, polisi, izishinzwe kugenzura imipaka binyuze mu hantu hamwe hashyizweho, hagamijwe kugabanya igihe byafata ngo ibicuruzwa bimenyekanishwe, abashoferi n’abo bagendana.”

Abashoferi n’ababafasha kandi uretse gupimwa bacyinjira mu gihugu bagomba no kuba bambaye udupfukamunwa n’amazuru igihe bari ku rugendo.

Ibihugu kandi bisabwa gushyiraho uburyo bwo gutera imiti imodoka zitwaye imizigo.

Ibi bihugu byasabwe gukomeza kwifashisha uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga aho gukomeza kwifashishwa amafaranga ahererekanywa mu ntoki, ndetse ibigo by’itumanaho na banki bigakangurirwa kugabanya amafaranga byaka nk’ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga, ndetse aho bishoboka, ibigo bikorera ku mipaka bikemera ukwishyurana gukozwe mu madolari ya Amerika.

Ibicuruzwa bihabwa umwihariko muri ubu buryo harimo ibijyanye n’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, imiti, ibikoresho bijyanye no gucunga umutekano, ibikomoka ku buhinzi n’ibikoresho byifashishwa mu butabazi.

@igicumbinews.co.rw