Sadate aravuga ko hari bamwe mu bari muri Rayon Sports barimo kuyigambanira
Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko hari bamwe bo muri iyi kipe batanze agera kuri miliyoni 25 Frw bafasha andi makipe ngo abatware abakinnyi; yanashimangiye ko Rayon Sports ifite gahunda yo gukinisha abakinnyi bakiri bato badasaba ibihanitse.
Munyakazi Sadate yabigarutseho mu butumwa yageneye abakunzi ba Rayon Sports mu mpera z’icyumweru abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp.
Muri ubu butumwa burebure, Munyakazi yavuze ko hari abashakaga kuyobora iyi kipe (abagize Akanama Ngishwanama) bashoye miliyoni 25 Frw mu yandi makipe ngo atware abakinnyi ba Rayon Sports.
Ati “Mpereye ku bibazo bimaze iminsi bihari mu buyobozi, nagira ngo mbabwire ko mu bibazo bikomeye tugira 90% bishingiye kuri icyo, impamvu mvuga gutyo nuko usanga Umuryango wacu umeze nk’urugo rutagira nyirarwo aho usanga buri wese arukoramo ibyo ashatse.”
“Niyo mpamvu mwumvise amakuru anyuranye aho abantu kuko bayoboye bahaguruka bagatangaza ko birukanye ubuyobozi bwatowe, bagashora amafaranga arenga miliyoni 25 Frw mukwangiza isura y’ubuyobozi, bagatanga ayo mafaranga mu bikorwa byo kujyana abakinnyi mu yandi makipe ngo bakunde bananize ubuyobozi, nibaza niba arirwo rukundo dukunda ikipe yacu bikanyobera!”
Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko abavuga ko abakinnyi bashize muri iyi kipe bagenda, ibyo atari byo kuko hakiri abakinnyi 24 basigaye kandi hari n’abandi bazongerwamo.
Ati “Abababwira ko ikipe yasenyutse kubera ko umukinnyi runaka yagiye, ababivuga ni ba bandi bashyira igitutu ku buyobozi ariko mu by’ukuri bashaka ko dukomeza kubaho uko bidakwiriye. Dufite abakinnyi 29, hamaze kugenda batanu uretse ko dufite abazongerwamo ariko rwose nta byacitse ihari.”
Munyakazi Sadate yibukije abafana ba Rayon Sports ko ikipe yagize ibihe byiza hagati ya 2015 na 2019 (igatwara Igikombe cy’Amahoro mu 2016, Shampiyona ya 2016/17 na 2018/19 no kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup mu 2018) yari igizwe cyane n’abakinnyi benshi bayigezemo bakiri bato kandi batanzweho amafaranga make ku buryo ariyo gahunda ikipe igiye kongera gukoresha aho kwifashisha abayisaba ibyo idashobora kubona.
Ati “Ntabwo tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo mpamvu ubu umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kandi tuzabona, uzabyemera tuzakomezanya utazabyemera tuzatandukana naho abumva ko abakinnyi b’amazina ari bo bakora ibyo dushaka, nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe dufite amazina akomeye, ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri.”
“Ikindi kandi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 nta gikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, … uwo mwaka twageze ku mukino wa nyuma, ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava. Urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bafite impano badafite amazina (kuko nitwe twubaka amazina yabo si bo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite ubunararibonye bwiza kuko hari n’abafite ubunararibonye ariko bubi, ubundi hakaba guhuza muburyo bw’amikoro ndetse na tekinike. Nidukora ibi muzambaze ibikombe.”
Mu butumwa bwe yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwemera no gushyigikira izo mpinduka. Ati “Mukemera tukabaho uko tubishoboye, tukiyemeza gukora icyo tuzabasha.”
Mu bakinnyi Rayon Sports yakoresheje mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, hamaze gusohokamo Iradukunda Eric na Rutanga Eric (bombi baguzwe na Police FC), Kimenyi Yves na Irambona Eric (bombi baguzwe na Kiyovu Sports), Michael Sarpong wirukanwe na Mugheni Kakule Fabrice wasezeye iyi kipe ku wa Gatandatu.
@igicumbinews.co.rw