Sadate yirukanywe k’ubuyobozi bwa Rayon Sports ayisiga m’ubukene bukabije

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyborere RGB rwamaze gutangaza ko rwahagaritse komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports nyuma yo gusanga ibyo rwayisabye itarabikoze ahubwo ibintu bigakomeza kuba bibi.

Uyu ukaba ari umwe mu myanzuro yafashwe na RGB yari imaze amezi ane ikurikirana ibibazo bya Rayon Sports aho batangaje ko mu minsi ibiri hazaba hamenyekanye ubuyobozu bushya bwahawe inshingano zo gukemura ibibazo biri muri iyi kipe mu gihe cy’iminsi 30.

Dr Usta Kayitesi umuyobozi wa RGB yatangaje ko tariki 14 Gicurasi bakiriye ibaruwa ya Ngarambe Charles avuga ko ari we muyobozi w’umuryango wa Rayon Sports aho ngo yababwiye ko mu minsi ya vuba bazabona abantu biyitirira iyi kipe. Aha, ngo nyuma y’iminsi itanu ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Sadate Munyakazi na bwo bwahise bwandikira uru rwego bwerekana ko ari bwo bwemewe.

Ibi ngo ni byo byatumye RGB isanga muri Rayon Sports harimo ibibazo by’amategeko gusa bemeza ko komite ya Munyakazi Sadate ari yo ikwiye kuyobora umuryango aho tariki ya 29 Gicurasi babyemeje ariko babaha inshingano zo gukora amategeko anoze, uburyo inzego zubakitse ndetse n’uburyo bwo kunoza imicungire y’umutungo w’umuryango, ikintu iyi komite itakoze mu gihe cy’ukwezi yari yahawe.

Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko bwasanze Rayon Sports ifite amazina abiri, ifite ibyicaro bine ndetse n’ibirangantego birenze kimwe kandi byose bikaba byaragiye bitangazwa ko byemewe n’amategeko aho byagiye bihinduka bitewe n’umuyobozi uyiyoboye. Aha ngo basanze imikoreshereze y’amafaranga iteye inkeke kuko nta mpapuro na zimwe zerekana uburyo yaba ayinjiye n’ayasohotse.

RGB ivuga ko Rayon Sports kuri ubu ifite amadeni arenga miliyoni 800 zirimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Munyakazi Sadate aho kuri compte zose za Rayon Sports zose hariho ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. RGB ariko ikaba ivuga ko n’ubwo Sadate Munyakazi yatorwaga kuri compte za Rayon Sports nab wo hariho ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gukora aya masesengura yose, RGB ikaba yihanangirije Rayon Sports kubera ko yakoze amakosa menshi mu muryango, aho yahawe iminsi 30 yo kuba yakemuye ibyo bibazo cyangwa igahagarikwa by’agateganyo mu gihe komite nyobozi y’iyi kipe yo yahagaritswe burundu.

Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo ihagarariwe na Minisitiri Mimosa Aurore Munyagaju yo ikaba yatangaje ko ikibazo cya Rayon Sports bagikurikiranye cyane ko nkuko bifuza iterambere rya siporo ari na ko bifuza iterambere rya Rayon Sports nk’ikipe y’umupira w’amaguru.

 

Abafana ba Rayon Sports bari bamaze igihe bategereje uyu munsi

Rayon Sports binyuze mu bafana bayo bagerageje inshuro nyinshi uburyo bwo gukura Munyakazi Sadate ku buyobozi ariko kenshi bikarangira bitabahiriye.

Ku ikubitiro, Ngarambe Charles wigeze kuyobora iyi kipe yandikiye urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoberere RGB avuga ko ari we wemewe n’amategeko kuyobora umuryango wa Rayon Sports kandi ko mu nshingano ze harimo kuba yakuraho umuyobozi w’ikipe, ikintu RGB yaje gutera utwatsi bidatinze.

Aha kandi, abigeze kuyobora iyi kipe nyuma yo kugirana ibiganiro na Sadate baricaye ngo baganire na we ariko birangira ntacyo ibiganiro bamwe mu bigeze kuyobora iyi kipe batakariza icyizere umuyobozi wayo Munyakazi Sadate ndetse birangira batangaje ko bamukuyeho.

Uyu Sadate yahise yandikira umukuru w’igihugu amumenyesha ko ahubwo aba bashaka umwiryane kuko hari amakosa bakoze muri yo harimo kunyereza umutungo, gukorana n’abarwanya leta ndetse no gutanga ruswa ibyaha nanubu bitari byabonerwa ibimenyetso ukurikije amakuru ava mu rwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana ibyaha RIB.

 

Munyakazi Sadate akaba yarakunze kugereka akaguru ku kandi ubwo yabwirwaga ko yava ku buyobozi bwa Rayon Sports

Nyuma y’ibi, abakunzi ba Rayon Sports na bo bakaba barashatse gukuraho uyu muyobozi wabo ariko bahita bakira ibaruwa ivuye muri RGB, urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere ivuga ko inteko rusange bateganyaga kumukuriraho itemewe guterana.

Tariki ya 14 Nyakanga 2019 ni bwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports nka Perezida wa Rayon Sports aho kugeza kuri uwo munsi yari azwi gusa muri iyi kipe nk’ umuyobozi wa MK Sky Vision Card gusa kuri ubu ni izina rizahora mu mateka iyi kipe.

Ku buyobozi bwe, Rayon Sports yitabiriye amarushanwa atandatu itaha amara masa, Komite nyobozi yatoranywe na yo itangira kwegura umusubirizo, akorana n’abatoza umunani bava mu bihugu 5 bitandukanye, agirana ibibazo n’abahoze bayobora iyi kipe, na Skol umuterankunga w’ikipe ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe.

Sadate muri Rayon yikuye mu irushanwa ry’intwari asaba perezida wa Ferwafa kwegura kubera ko nta cyizere afitiwe, mu gihe yanareze ikipe ye kuba yarahaye ruswa mu basifuzi.

 

Madame Munyagaju Mimosa Minisitiri wa Siporo ni umwe mu bakurikiranaga ikibazo cya Rayon Sports

@igicumbinews.co.rw