Samuel Eto’o yasezeye kuri Ruhago

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunyakameruni akaba ni umwe mu bamamaye mu mupira w’amaguru, Samuel Eto’o Fils, yamaze gutangaza ko yasezeye gukina umupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi wahoze akinira amakipe atandukanye harimo:Barcelona, Chelsea na Real Madrid nka Rutahizamu,yafashe umwanzuro wo gusezera nyuma y’imyaka 22 aconga ruhago.

Uyu mugabo w’imyaka 38 ikipe ya nyuma yakiniraga niyo mu cyiciro cya mbere muri Quatar “Qatar Star League ” yitwa Qatar SC, yari yarajyiyemo mu mpeshyi ya 2018 avuye mu ikipe yo muri Turkey yitwa Konyaspor.
Eto’o yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru abicishije k’urukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati”iri ni iherezo. Riganisha k’ubuzima bushya . Mwarakoze mwese, Ndabakunda cyane.”
Uyu munyakameruni yajyiye muri Real Madrid mu ikipe y’abana mu mwaka w’ 1997 ayimaramo imyaka 3.
Nyuma yaje kwerekeza muri RCD Mallorca ubwo byari bimaze kwanga ko yerekeza mu ikipe y’abakuru muri Real Madrid.
Yaje guhita ajya muri Barcelone avuye muri Mallorca aha niho Eto’o yabereye ikirangirire ku isi mu bakunzi ba ruhago.

Mu myaka ye ya nyuma yo gukina yanyuze mu makipe atandukanye harimo:Inter Milan, Anzhi Makhachkala, Chelsea, Everton, Sampdoria, Antalyaspor na Konyaspor yo muri Turkey yakinnyemo mbere yo kwerekeza muri Quatar mu ikipe ya Quatar SC arinayo yasorejeho ruhago.

Eto’o azibukwa mu mupira w’amaguru nkumwe mu banyafurika babashije kuramba mu gukina umupira w’amaguru aho yawumazemo imyaka 22.

Eto’o yakiniye igihugu cye cya Cameroon

@igicumbinews.co.rw