Se wa Nicki Minaj yapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Umuraperi Nicki Minaj yapfushije se wagonzwe n’imodoka igahita yiruka, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru TMZ.

Iki kinyamakuru kivuga ko polisi yo mu mujyi wa New York yemeje ko Robert Maraj yariho agenda n’amaguru ku muhanda kuwa gatanu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo imodoka yamugongaga.

Abapolisi bavuga ko uwari utwaye iyo modoka yahise ahunga mu gihe nta muntu wabonye neza amakuru y’ibyabaye n’ibiranga iyo modoka.

Robert, se wa Nicki Minaj, yajyanywe kwa muganga arembye, kuwa gatandatu nibwo yashizemo umwuka.

TMZ ivuga ko polisi iri gukora iperereza mu gushakisha imodoka yagonze uwo mugabo.

Nicki ntacyo aratangaza ku rupfu rwa se. Gusa umwe mu bamuhagarariye yemeje inkuru y’urufu rwa Robert Maraj.

Nicki apfushije umubyeyi mu gihe yari amaze amezi ane abyaye umwana we wa mbere we n’umugabo we Kenneth Petty.

Minaj, amazina ye nyakuri ni Onika Tanya Maraj, yavukiye mu gihugu cya Trinidad mbere yo kuza muri Amerika akarererwa mu gace ka Queens k’umujyi wa New York.

@igicumbinews.co.rw