Sena yemeje Kayitesi uherutse kugirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

Inteko Rusange ya Sena yemeje Kayitesi Alice wasabirwaga kwemezwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku isuzuma yakoze kuri dosiye ye.

Ku wa 7 Nyakanga nibwo Perezida Paul Kagame yagize Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, asimbuye Gasana Emmanuel wari umaze iminsi ahagaritswe kubera iperereza yakorwagaho.

Mu nteko rusange yo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Senateri Dushimimana Lambert, yavuze ko mu kiganiro bagiranye na Kayitesi, yavuze ko ku bijyanye n’inshingano z’Intara n’uko azazishyira mu bikorwa, azafatanya n’inzego asanze zirimo n’iz’umutekano kugira ngo bateze imbere Intara y’Amajyepfo.

Ikindi ngo azakorana n’Uturere cyane hagamijwe gushyira mu bikorwa inshingano yo kutugira inama zafasha mu kunoza imikorere n’imikoranire.

Yakomeje ati “Abagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere bamaze gusuzuma umwirondoro wa Madamu Kayitesi Alice no kugirana na we ikiganiro, basanze afite ubumenyi n’uburambe mu mirimo buzamufasha kuzuza inshingano yasabiwe gukora nka Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.”

Nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Inteko Rusange yayemeje, inemeza kandi Kayitesi Alice ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

 

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye ayoboye Inteko rusange kuri uyu wa Mbere

 

Abasenateri bemeje Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo

 

 

@igicumbinews.co.rw