Senateri Evode yavuze uko yahuye na Rusesabagina n’uko yihakanye ubunyarwanda

Impuguke mu by’amategeko akaba n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode, yavuze ko kuba Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba yarahakanye ko ari Umunyarwanda bitamuhesha amahirwe yo kudakurikiranwa kuko ibyaha akurikiranyweho byakorewe mu Rwanda.

 

Rusesabagina Paul, uvugwa na Uwizeyimana ni umwe mu banyarwanda 21, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Impuzamashyaka ya MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye bigahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagashimutwa, bagasahurwa ndetse bakanavanwa mu byabo.

Rusesabagina, mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia niwe washinze MRCD-FLN ndetse ayibereye Perezida. Uyu mugabo w’imyaka 66 ubwo yari mu rukiko ku wa 17 Gashyantare 2021, yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

Yavuze ko ibyo bikwiye gusobanuka neza kuko amaze kubivuga inshuro eshanu zose bisa nk’ibitarumvikana neza, ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njye si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.”

Uwizeyimana yavuze ko aziranye na Rusesabagina mbere y’uko akora ibi byaha akurikiranyweho kuko bamenyanye ubwo yakoranaga na Twagiramungu Faustin mu myaka ya za 2010.

Uyu mugabo wavuye mu Rwanda mu 2007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z’u Rwanda, akahava yerekeza muri Canada.

Akimara kugera muri Canada, yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Uyu musenateri uvuga ko nyuma yaje kwikorera isuzuma agasanga yari yarayobye, avuga ko hari igihe yafataga umwanya akabwira abo bakoranaga barimo Twagiramungu Faustin [amwita Rukokoma], niba bazakora politiki bigana abandi bigashoboka, bakabura icyo bamusubiza.

Mu kiganiro yagiranye na ISIBO TV, yavuze ko uretse Twagiramungu [bakoranaga bya hafi], hari n’abandi bagiye bahura akababaza imishinga yabo ya politiki ngo barebe niba ishoboka bakarya indimi.

Ati “Noneho biza kugera ku rwego mbabwira nti ariko ushobora gukora politiki yo gukuraho leta cyangwa kurwanya ubutegetsi ukayikora wigana? Ukavuga ngo nonese FPR ko yatangiriye hanze y’igihugu ikaza kugera ku butegetsi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari Rukokoma wenyine […] N’aba bose […] baba ari ba Rusesabagina, ndibuka rimwe Rusesabagina yigeze kuza i Montréal, aranshaka turabonana twari twaravuganye kuri telefone mbere y’uko duhura.”

Uwizeyimana yavuze ko kuba Rusesabagina yarahakanye ko ari Umunyarwanda kugira ngo bigaragaze ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kumuburanisha, yirengagije ko hari ibishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko mu kirego runaka.

Ati “Kuvuga ko atari Umunyarwanda, we aribaza ko byamuha amahirwe yo kutaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ariko aho yibeshyera, icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho ibyaha aregwa byabereye.”

“Nta n’ubwo twakwirirwa tugitindaho, ikintu cya mbere mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho icyaha cyabereye, ibyaha byabereye mu Rwanda, ibyo ntawe ubishidikanyaho. Ikindi kigenderwaho mu kugena ububasha bw’urukiko, ubwenegihugu bw’uregwa nabwo buzamo ariko hazamo n’ubwenegihugu bw’uwakorewe icyaha.”

Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

Rusesabagina ntiyigeze akoresha inzira iyo ari yo yose muri izi ziteganywa n’amategeko kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bivuze ko akiri Umunyarwanda.

Uwizeyimana ati “Amategeko ni siyansi, umuntu uyikurusha ushobora kugira ngo afite ukuri kandi ashobora no kuba abeshya. Ikindi ku bijyanye no gutakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda, inzira Rusesabagina avuga yatakajemo ubwenegihugu bw’u Rwanda, ntabwo ijyanye n’ibyo amategeko ateganya.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere dufite Itegeko Nshinga rivuga ko nta muntu ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’inkomoko, icya kabiri ni uko hari abantu bagiye bajya mu mahanga mu buryo bwo gushaka imibereho cyangwa akagerayo akaba impunzi, kugira ngo abone ubwenegihugu bwaho akaba yakwiyambura ubwo afite.”

Senateri Uwizeyimana avuga ko hari abanyarwanda benshi bagiye basaba kwikuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda bitewe n’inyungu bafite mu kutabugira kandi bigakorwa Inama y’Abaminisitiri ikabibemerera bigasohoka mu igazeti ya Leta.

Pasiporo n’indangamuntu ntabwo aribyo bigira umuntu Umwenegihugu gusa!
N’ubwo atanyuze mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo akurweho Ubunyarwanda, Rusesabagina yasobanuye uburyo avuga ko yiyambuye ubwenegihugu.

Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.”

Uwizeyimana avuga ko kuba impunzi bitavuga ko uba utakaje ubwenegihugu wari ufite kandi ariko amategeko abiteganya.

Ati “Icyo kuba impunzi bisobanuye, ni ukuvuga ko utakirengerwa n’igihugu cyawe, iyo ugiye ukavuga uti leta y’iwacu irashaka kunyica cyangwa kungirira nabi nibwo kiba kitakibashije kukurengera. Icyo gihe amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu yemerera umuntu gusaba ubuhunzi ari nazo nzira Rusesabagina yahawemo ubwenegihugu.”

Senateri Uwizeyimana yavuze ko kuba Rusesabagina avuga ko afite pasiporo y’u Bubiligi bidashobora gushingirwaho avuga ko atari Umunyarwanda cyangwa yatakaje ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Pasiporo n’indangamuntu ntabwo aribyo bigize Ubwenegihugu, mbese ni ibihamya by’uko uri Umwenegihugu runaka ku buryo hagize umuntu ushaka kukuburanya. Twebwe nta kibazo dufite kuba Rusesabagina ari Umunyarwanda akaba ari n’Umubiligi.”

Yakomeje agira ati “Rusesabagina ni Umunyarwanda ufite n’Ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni kimwe n’uko nanjye ndi Umunyarwanda nkaba mfite Ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.”

Ibi ariko birashimangirwa n’uko ubwo Rusesabagina yageraga mu Rwanda gufata amashusho ya filime ‘Hotel Rwanda’ yamugize icyamamare, yinjiye mu gihugu nk’Umunyarwanda aho kuba Umubiligi.

Kuri Uwizeyimana ngo kuba Rusesabagina yahakana ko ari Umunyarwanda ntabwo bikuraho ko ibyaha akurikiranyweho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, bityo ubutabera bw’u Rwanda bugomba kubimuryoza.

Ati “Ndamutse ndi Umucamanza muri ruriya rubanza, nabimwemerera nkamubwira nti ndakwemereye ko utari Umunyarwanda. Ngakoresha kuba ibyaha yakoze byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda. Kuvuga ngo ni umunyarwanda cyangwa si we ariko akaba yarishe abanyarwanda, ibyo byose inkiko z’u Rwanda zamuburanisha.”

Mu 2014, nibwo Uwizeyimana yageze mu Rwanda aza gukora muri Minisiteri y’Ubutabera nyuma agirwa Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, muri icyo gihe kandi yari muri komisiyo ishinzwe gukora iperereza kuri filimi mbarankuru BBC yigeze gusohora yitwaga ‘Rwanda Untold Story’.

Mu 2015, yashyizwe muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu kuvugurura Itegeko Nshinga, nyuma aza kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mateteko. Ku wa 16 Ukwakira 2020, Uwizeyimana yagizwe umusenateri.

Senateri Uwizeyimana yatangaje ko nubwo Rusesabagina byakwemezwa ko atari umunyarwanda, yakurikiranwa ku byaha yakoze byakorewe mu Rwanda

Rusesabagina aburana avuga ko adakwiriye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda kuko atari umunyarwanda

@igicumbinews.co.rw