Sergeant Robert ushinjwa gusambanya umwana yibyariye yaba yatorokeye muri Uganda
Sergeant Major Kabera Robert wamamaye nka “Sergeant Robert” nk’izina akoresha mu buhanzi, biravugwa ko yatorokeye muri Uganda nyuma yo gusambanya umwana we w’imyaka 15.
Bivugwa ko tariki ya 21 Ugushyingo, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aribwo Sergeant Robert yasambanyije umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gukora icyo gikorwa yahise aburirwa irengero.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musirikare mu Ngabo z’u Rwanda mbere yo gusambanya umwana we, yari yasinze ku buryo bukomeye.
Kugeza ubu ari guhigishwa uruhindu kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera, aho n’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo zasohoye ku manywa yo kuri uyu wa Mbere zavuze ko ziri kumushakisha.
Virunga Post yatangaje ko nyuma yo gukora iki cyaha, uyu mugabo yaketse ko ashobora gutabwa muri yombi, yarangiza agahita afata inzira akerekeza i Kagitumba aho bivugwa ko yavuye akanyura mu nzira zitemewe akinjira muri Uganda.
Sgt. Maj. Kabera, ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise “Impanda” n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka “Army Jazzy Band”.
Bivugwa ko ari umusirikare wakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza mu buzima bwe bwose nk’Ingabo y’Igihugu, aho abamuzi neza bashimangira ko yagiye ahabwa amahirwe menshi yo kwikosora ariko bikanga.
Amakuru ahamya ko uyu mugabo yatorokeye muri Uganda ku Cyumweru mu masaha y’igitondo cya kare ahagana saa yine.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, rigira riti “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”
Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”
RDF yijeje abanyarwanda ko ubutabera buzatangwa mu gihe nyacyo, inamagana ibikorwa byose bihabanye n’amategeko y’u Rwanda cyangwa se indangagaciro z’abagize igisirikare cy’u Rwanda.
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Impanda n’imwe mu ndrimbo z’uyu mugabo zamamaye cyane
Reba indirimbo uyu musirikare yakoranye na Tom Close
@igicumbinews.co.rw